Ndikumana Hamad Katauti na Bonaventure Gangi bitabye Imana

Ndikumana Hamad Katauti na Hategekimana Bonaventure Gangi bazwi mu mateka y’umupira w’u Rwanda bitabye Imana muri iri joro.

Mu rukererera rwo kuri uyu wa Gatatu ni bwo hamenyekanye amakuru ko Ndikumana Hamadi Katauti wari umutoza wungirije muri Rayon Sports, ndetse na Gangi wari umaze iminsi arwaye ko bitabye Imana.

Katauti yari yaraye akoresheje imyitozo muri Rayon Sports

Mu kiganiro twagiranye na Mugemana Charles muganga wa Rayon Sports, yadutangarije ko yahamagawe n’umusore ubana na Katauti, amubwira ko amurembanye ku buryo butunguranye, ariko agiye kumureba asanga amaze gushiramo umwuka

Yagize ati "Umusore babana yampamagaye ambwira ko Katauti arembye, ngo bari kumwe nta kibazo afite, ubundi amubwira ko ari kubabara mu gatuza, atangira no kubabara mu nda, aza kumuha Fanta ngo anywe arangije ahita ayiruka, akomeje kuremba ahita ampamagara"

"Nahise njya kumureba mugezeho nka saa sita z’ijoro nsanga aryamye ku gitanda yashizemo umwuka, nahise mpamagara ingobyi y’abarwayi ya CHUK, baje basanga yapfuye, birantungura cyane kuko yari yakoze imyitozo hamwe n’abakinnyi ubona afite imbaraga cyane nta kibazo na kimwe"

yari yakoranye imyitozo n'abakinnyi (Ifoto:Ruhagoyacu)
yari yakoranye imyitozo n’abakinnyi (Ifoto:Ruhagoyacu)
Katauti mu myitozo ye ya nyuma yabaye kuri uyu wa Kabiri
Katauti mu myitozo ye ya nyuma yabaye kuri uyu wa Kabiri
Katauti wahoze akinira Amavubi na Rayon Sports, ubu yari umutoza wungirije wa Rayon Sports
Katauti wahoze akinira Amavubi na Rayon Sports, ubu yari umutoza wungirije wa Rayon Sports

Uwahoze ari myugariro w’Amavubi Hategekimana Bonaventure Gangi nawe yitabye imana.

Ni amakuru Kigali Today ikesha mushiki wa Gangi wo kwa se wabo witwa Uwamahoro Liliane wari umurwaje.

Uwamahoro yagize ati "ni byo twakiriye inkuru y’akababaro ibika urupfu rwe mu gitondo, saa cyenda zo kuri uyu wa gatatu, yari amaze amezi abiri arwariye i Butare mu bitaro bya Kabutare, hari hashize igihe abaganga bansabye gutaha kuko Gangi yari arembye bityo bamujyana mu cyumba cye wenyine."

Gangi nawe yari amaze iminsi arwariye mu bitaro bya Kabutare
Gangi nawe yari amaze iminsi arwariye mu bitaro bya Kabutare

Hategekimana Bonaventure wamenyekanye cyane ku izina rya Gangi, yari umwe mu bakinnyi bakinnye mu makipe yose akomeye hano mu Rwanda arimo Rayon Sports, APR Fc, Kiyovu, ATRACO Fc,yakinnye kandi no mu yandi makipe arimo Etincelles, Marines, Espoir, Muhanga ndetse na Musanze yashorejemo umupira kubera uburwayi.

Minisiteri y’umuco na siporo yafashe mu mugongo imiryango ya ba nyakwigendera, nkuko byatangajwe na Minisitiri Uwacu Julienne abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 46 )

Imana ibahe iruhukoryiza ibakire mubayo

ziady yanditse ku itariki ya: 16-11-2017  →  Musubize

nakababaro RIP bavandi

nsengiyumva olivier yanditse ku itariki ya: 16-11-2017  →  Musubize

Umuryangowe ugire kwihangana.nabanya Rwanda bose

Lenny yanditse ku itariki ya: 15-11-2017  →  Musubize

Imana ibakire baruhukire mumahoro.

Irene yanditse ku itariki ya: 15-11-2017  →  Musubize

Imana ibakire mu bayo. Duharanire kurangwa n’ubutwari kuko intwari idapfa ahubwo ibikorwa byayo birayihagararira iyo itabarutse.

Murava J.Nepo yanditse ku itariki ya: 15-11-2017  →  Musubize

tubuze Intwari ariko tuzahora tubibuka.Imana ibakire Mubayo

Vincent yanditse ku itariki ya: 15-11-2017  →  Musubize

Ohhhh gusa niko Imana yabishatse nta kundi twabigenza byose biri mwigeno r yimana gusa Twaba kunda ga cyane Imana ibakire

Elly yanditse ku itariki ya: 15-11-2017  →  Musubize

Yooo... Bakoze Nez Tuzahora Tubibuki imana Ibakire Mubay. Twihanganishe Imiryango Yabo Na Banyarwanda Bos.Tuvuga Ng Iwabo Wabizera Ni Mwijuru.

Ngirabatware Emire. yanditse ku itariki ya: 15-11-2017  →  Musubize

birababaje ariko ntakundi twabigenza tubuze intwari, baruhukire mumahoro kandi twihanganishije imiryango yabo

f.xavier yanditse ku itariki ya: 15-11-2017  →  Musubize

Ba rayon twihangane mubihe tururimo.

Jacques yanditse ku itariki ya: 15-11-2017  →  Musubize

IMANA IBAKIRE MU BAYO KANDI IMIRYANGO YABO IKOMERE

ukobizaba kelly yanditse ku itariki ya: 15-11-2017  →  Musubize

yoooo basi ibyo utahindura urabyakira abarayon nabanyarwanda murirusange tubifurije aheza mwijuru

Alphonse yanditse ku itariki ya: 15-11-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka