Mu Rwanda hatangijwe umushinga wo kuzamura umupira w’amaguru w’abafite ubumuga mu bagore
Nyuma yo gutorerwa manda ya gatatu yo kuyobora impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi (FIFA), Gianni Infantino ari kumwe na Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Madamu Munyangaju Aurore Mimosa, umuyobozi w’ishyirahamwe mpuzamahanga ry’umupira w’amaguru w’abantu bafite ubumuga ku Isi (WAFF), Georg Schlachtenberger n’umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe ry’imikino y’abantu bafite ubumuga mu Rwanda (NPC Rwanda), Dr. Mutangana Dieudonné, batangije ku mugaragaro umushinga wo kuzamura umupira w’amaguru w’abafite ubumuga (Amputee Football) mu bagore ku Isi.
- Gianni Infantino uyobora FIFA yitabiriye itangizwa ry’umushinga wo kuzamura umupira w’amaguru w’abafite ubumuga mu bagore
Ni umushinga watangijwe mu Rwanda ku nshuro ya mbere ku Isi mu mukino w’abagore bafite ubumuga bakina umupira w’amaguru bitewe n’uko Igihugu cy’u Rwanda gifatwa nk’icyitegererezo mu gushyigikira abafite ubumuga no kuba ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’imikino y’abafite ubumuga mu Rwanda (NPC Rwanda) butegura neza amakipe ahagararira u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga, bigatuma atahana umusaruro mwiza nk’uko biherutse gutangazwa n’umuyobozi wa WAFF Georg Schlachtenberger.
Muri uyu muhago kandi hakinwe imikino ya gicuti mu mupira w’amaguru w’abafite ubumuga aho mu bagabo Marcin Oleksy uheruka guhembwa na FIFA igihembo cy’uwatsinze igitego cyahize ibindi na we yakinnye, mu gihe mu bagore ikipe y’intoranywa za Nyarugenge yatsinze iy’Akarere ka Musanze igitego 1-0.
N’ubwo uyu mushinga wafunguriwe mu Rwanda nk’uko WAFF yabyifuje, mu Rwanda uyu mukino mu bagore watangijwe mu mwaka wa 2021 mu gihe muri uyu mwaka w’imikino 2022-2023 hatangijwe shampiyona yabo igizwe n’amakipe 4, ari yo Musanze, Rubavu, Nyarugenge na Nyanza.
- Marcin Oleksy (wambaye ubururu) ubwo yari mu kibuga
- Umukino wa Amputee Football usanzwe ukinwa n’abagabo
- Gianni Infantino ari kumwe na Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Madamu Munyangaju Aurore Mimosa, n’umuyobozi w’Ishyirahamwe mpuzamahanga ry’umupira w’amaguru w’abantu bafite ubumuga ku Isi (WAFF) Georg Schlachtenberger, bitabiriye iki gikorwa
Kureba andi mafoto, kanda HANO
Amafoto: Moise Niyonzima/Kigali Today
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|