Igihangange mu mupira w’amaguru w’abafite ubumuga Marcin Oleksy aragera mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu

Umunya Pologne Marcin Oleksy uherutse guhabwa igihembo cy’uwatsinze igitego cyiza na FIFA (Puskás Award 2023), arasesekara mu Rwanda kuri uyu wa gatatu mu nteko rusange ya FIFA (FIFA CONGRESS) akaba kandi azanitabira itangizwa ry’Umupira w’amaguru w’abagore bafite ubumuga mu Rwanda.

Georg Schlachtenberger, umuyobozi mukuru mu ishyirahamwe ry'umukino wa Amputee football ku isi (WAFF) mu kiganiro n'abanyamakuru
Georg Schlachtenberger, umuyobozi mukuru mu ishyirahamwe ry’umukino wa Amputee football ku isi (WAFF) mu kiganiro n’abanyamakuru

Zimwe mu ntego nyamukuru zizaba zimuzanye nyuma y’iyi nteko rusange, Marcin Oleksy azitabira itangizwa ku mugaragaro ry’Umupira w’amaguru w’abagore bafite ubumuga ku rwego rw’isi ibikorwa biteganyijwe kuri uyu wa kane tariki ya 16 Werurwe kuri Stade ya Kigali.

Mu nteguza yabaye kuri uyu wa Kabiri wa tariki 14 Werurwe mu kiganiro n’itangazamakuru, Georg Schlachtenberger umuyobozi mukuru mu ishyirahamwe ry’umukino wa Amputee football ku isi (WAFF) yavuze ko bishimiye gutangiriza umupira w’amaguru w’abagore ku isi mu Rwanda kubera ko u Rwanda rushyigikiye imikino y’abamugaye ndetse ko federasiyo y’uyu mukino mu Rwanda ikora neza.

Marcin Oleksy yahembwe na FIFA nk'uwatsinze igitego cyiza
Marcin Oleksy yahembwe na FIFA nk’uwatsinze igitego cyiza

yagize ati “Ndi hano kubera umupira w’amaguru w’abagore bafite ubumuga Amputee football ndetse no kugira amahirwe yo kuganira n’abayobozi ba FIFA muri iyi nama kubera ko FIFA ni umufatanyabikorwa wacu ukomeye.”

Na mbere nari nzi neza uko federasiyo y’imikino y’abamugaye mu Rwanda ikora, ibintu byayo biri ku murongo kandi ikindi u Rwanda rushyigikiye imikino y’abamugaye na Amputee Football irimo.

Mutangana Dieudonné, Umunyamabanga muri Federasiyo y'imikino y'abamugaye
Mutangana Dieudonné, Umunyamabanga muri Federasiyo y’imikino y’abamugaye

Umunyamabanga mukuru muri Federasiyo y’imikino y’abafite ubumuga mu Rwanda, Mutangana Dieudonné, we avuga ko icyo bishimira mbere na mbere ari uko ubu mu Rwanda abafite ubumuga bafite siporo bakora.

Ni byo yasobanuye ati “Icyo twishimira mbere na mbere ni uko abafite ubumuga mu Rwanda ubu bafite siporo bakora kandi n’izitaraza na zo niziza bazazitabira kuko nta mukino n’umwe ugomba guhezwa, kuba rero iki gikorwa kibereye mu Rwanda ni iby’agaciro kuko tuba dushaka gukorana n’abaturusha ubunararibonye kugira ngo tubashe guteza imbere siporo z’abafite ubumuga mu Rwanda zikanarenga imipaka.”

Akomeza ati “ Kuba iki gikorwa cya WAFF (world Amputee Football Federation) kibereye mu Rwanda twabyishimiye kandi turizera ko kuba kibereye hano biza gusakara mu karere bidatinze kuko muri aka karere u Rwanda ruhagaze neza muri siporo z’abafite ubumuga.”

U Rwanda rusanzwe rufite ikipe y'abagore ya Amputee Football
U Rwanda rusanzwe rufite ikipe y’abagore ya Amputee Football

U Rwanda rwamaze gutangiza shampiyona y’umupira w’amaguru y’abafite ubumuga mu cyiciro cy’abagore ndetse bakaba bamaze gukina agace ka mbere (Phase 1) ikaba yaraje isanga iy’abagabo imaze igihe dore ko ubu u Rwanda rufite n’abakinnyi bakina hanze nk’ababigize umwuga muri uyu mukino.

Marcin Oleksy uje mu Rwanda ni we mukinnyi wa mbere ufite ubumuga wegukanye igihembo cy’uwatsinze igitego kiza Puskás Award 2023 igihembo yahawe na FIFA ahigitse ibindi bikomerezwa mu mupira w’amaguru usanzwe nka Richarlison wa Tottenham n’ikipe y’igihugu ya Brazil ndetse na Dimitri Payet wa Olympique de Marseille.

Uyu rutahizamu asanzwe akinira ikipe ya Warta Poznań n'Ikipe y'Igihugu ya Pologne y'Abafite ubumuga.
Uyu rutahizamu asanzwe akinira ikipe ya Warta Poznań n’Ikipe y’Igihugu ya Pologne y’Abafite ubumuga.

Biteganyijwe ko ku munsi wo gufungura ku mugaragaro iyi gahunda hazaba imikino ibiri ya Amputee football mu byiciro by’abagabo n’abagore.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka