Kiyovu Sports yashyizeho Perezida mushya usimbura Mvukiyehe Juvenal

Ikipe ya Kiyovu Sports yatangaje impinduka mu buyobozi bwayo nyuma yo kwegura kwa Mvukiyehe Juvenal wahise ahabwa izindi nshingano

Nyuma y’iminsi yari ishize Mvukiyehe Juvenal yegura ku mwanya wa Perezida wa Kiyovu Sports Associationariko akongera agaruka birenze inshuro imwe, ubu Mvukiyehe Juvenal byamaze kwemezwa ko atakiri kuri uwo mwanya.

Ndorimana Jean François Regis yagizwe Perezida w'agateganyo wa Kiyovu Sports
Ndorimana Jean François Regis yagizwe Perezida w’agateganyo wa Kiyovu Sports

Kuri iki Cyumweru ikipe ya Kiyovu Sports ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter yatanagaje ko uwitwa Ndorimana Jean François Regis uzwi ku izina rya General, ari we Perezida mushya w’agateganyo wa Kiyovu Sports Association.

MBONYUMUVUNYI Abdul Karim yagizwe Visi-Perezida wa mbere
MBONYUMUVUNYI Abdul Karim yagizwe Visi-Perezida wa mbere

Ndorimana Jean François Regis wari umaze igihe gito ari Visi-Perezida wa mbere wa Kiyovu Sports, yasimbuwe kuri uwo mwanya na MBONYUMUVUNYI Abdul Karim, uyu akaba yari asanzwe muri Komisiyo y’amarushanwa muri Kiyovu.

Mvukiyehe Juvenal yagizwe Perezida wa Kiyovu Sports Company
Mvukiyehe Juvenal yagizwe Perezida wa Kiyovu Sports Company

Mvukiyehe Juvenal wari umaze imyaka ibiri atorewe kuyobora iyi kipe, yagizwe Perezida w’inama y’ubutegetsi ya Kiyovu Sports Company, iyi ikazaba ari yo ikurikirana inyungu za Kiyovu Sports umunsi ku wundi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka