Jules Ulimwengu yabonye ibyangombwa bimwemerera gukinira Rayon Sports

Rutahizamu ukomoka i Burundi ariko ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda Jules Ulimwengu, yabonye ibyangombwa bya Ferwafa bimwemerera gukira ikipe ya Rayon Sports muri uyu mwaka w’imikino

Nyuma yo kugurwa n’ikipe ya Rayon Sports avuye muri Sunrise, Jules Ulimwengu yamaze kubona ibyangombwa bya Ferwafa (Licence), bimwemerera gutangira gukinira ikipe ya Rayon Sports.

Jules Ulimwengu nyuma yo gutsinda AS Muhanga, arakinira Rayon Sports umukino wa Etincelles
Jules Ulimwengu nyuma yo gutsinda AS Muhanga, arakinira Rayon Sports umukino wa Etincelles

Uyu rutahizamu aratangirira ku mukino ugomba guhuza Rayon Sports na Etincelles kuri uyu wa Kabiri kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, ukazaba ari umukino wa kabiri ayikiniye nyuma yo gufasha Rayon Sports gutsinda AS Muhanga mu mukino wa gicuti.

Icyangombwa (Licence) cyemerera Jules Ulimwengu gukinira Rayon Sports

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka