Imibare: Rayon Sports yagiye i Huye itari kumwe iratsinda APR FC?

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 03 Kamena 2023, ikipe ya Rayon Sports iracakirana na APR FC ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro 2023 kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.

Umukino wahuje aya makipe usanga wahuruje imbaga ndetse urimo guhatana cyane hagati y'abakinnyi
Umukino wahuje aya makipe usanga wahuruje imbaga ndetse urimo guhatana cyane hagati y’abakinnyi

Aya makipe amaze guhurira mu mikino myinshi yasize amateka mu myaka 28 ishize kuva APR FC yatangira gukina amarushanwa mu 1995 nyuma y’uko ivutse mu 1993 ikaza isanga Rayon Sports yo yari yarashinzwe mu 1968.

Kuva mu mwaka wa 1995 Rayon Sports na APR FC zimaze gukina imikino 98 mu marushanwa yose dore ko nta mukino wa gicuti ujya uhuza aya makipe yombi. Muri iyi mikino, ikipe ya APR FC imaze gutsindamo 43 Rayon Sports itsinda 30 amakipe yombi anganya imikino 25. APR FC ni yo imaze kwinjiza ibitego byinshi aho yatsinze 135 mu gihe Rayon Sports yinjije ibitego 122. Muri iyi myaka yose APR FC yatwaye ibikombe 21 bya shampiyona mu gihe ifite ibikombe 13 by’Amahoro, Rayon Sports ifite ibikombe 8 bya shampiyona ikagira ibikombe 9 by’Amahoro.

APR FC na Rayon Sports 2023:

Ni umukino ugiye guhuza aba bacyeba muri ruhago nyarwanda mu gihe APR FC yamaze kwegukana igikombe cya shampiyona ya 2022-2023 ishaka kuba yanagerekaho igikombe cy’Amahoro. Ku rundi ruhande ariko Rayon Sports igiye kuwukina yaramaze kubona itike yo kuzasohokera u Rwanda mu mikino ya CAF Confederation Cup nyuma y’imyaka ine idasohokera igihugu, ibi ikaba ibikesha impinduka zabaye mu mategeko uyu mwaka kuko n’ubwo yabaye iya gatatu muri shampiyona, n’ubwo itatwara Igikombe cy’Amahoro izasohokera u Rwanda.

Rayon Sports igiye gukina uyu mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro 2023 bwa mbere kuva mu mwaka wa 2016 ubwo yegukanaga iki gikombe n’ubundi icyo gihe itsinze APR FC igitego 1-0 cyabonetse mu minota ya nyuma y’umukino gitsinzwe na Ismaila Diarra. APR FC yo igiye kuwukina iheruka igikombe nk’iki mu 2017 ubwo yatsindaga Espoir FC 1-0 mu gihe ariko yo umukino wa nyuma iwuherukaho mu 2022 ubwo yatsindwaga na AS Kigali ibitego 2-0.

Urugendo rugana ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’amahoro 2023:

Mu Gikombe cy’Amahoro cya 2023 kugira ngo Rayon Sports igere ku mukino wa nyuma, yahageze ikinnye imikino itandatu yatsinzemo itanu, inganya umukino umwe. Muri iyi mikino iyi kipe yinjije ibitego 15 itsindwa ibitego umunani. Ku rundi ruhande, ikipe ya APR FC kuri uyu mukino wa nyuma yahageze ikinnye imikino itandatu yatsinzemo ine, inganya ibiri mu gihe yinjije ibitego 10 igatsindwa bitanu.

Rayon Sports yigeze kunyoterwa no gutsinda APR FC mu gihe cy’imyaka ine yose. Akagozi yagaciye tariki ya 12 Gashyantare 2023 ubwo yayigaranzuraga ikayitsindira igitego 1-0 kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye n’ubundi iberaho uyu mukino, ibintu yari ikoze bwa mbere kuva mu 2019.

Amatike yashize mbere y'iminsi itatu
Amatike yashize mbere y’iminsi itatu

Rayon Sports irakina uyu mukino ishaka kuba yatsinda APR FC inshuro ya kabiri mu mwaka umwe mu marushanwa yose, ibintu iheruka gukora mu mwaka w’imikino wa 2015-2016 ubwo yayinyagiraga 4-0 mu mukino wa shampiyona ikanayisubira ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro iyitsinda 1-0 bityo mu gihe yatsinda umukino w’uyu munsi ikaba yaba isubiyemo amateka.

Kugeza kuri uyu wa Gatandatu, cyari icyumweru kigoye kuri Rayon Sports:

Uwavuga ko hanze y’ikibuga ikipe ya Rayon Sports mu kwitegura uyu mukino itumvikanye neza muri iki cyumweru kuko havuzwemo byinshi birimo kwanga gukora imyitozo ku bakinnyi kubera ibirarane baberewemo, yaba imishahara y’amezi abiri ya Mata na Gicurasi ndetse n’agahimbazamusyi k’umukino basezereyemo Intare FC muri iki gikombe cy’Amahoro.

Aya makuru Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yarayahakanye, ahubwo avuga ko rimwe mu itangazamakuru riri gukoreshwa n’abacyeba.

Ntabwo byamaze kabiri ariko kuko ubwo ku wa Kane ikipe yari yiteguye gufata urugendo rwerekeza i Huye ahabera uyu mukino, bamwe mu bakinnyi bayo bakomeye banze kujyana n’abandi kubera ibyo birarane baberewemo. Abo ni Rwatubyaye Abdoul Kapiteni,Ndizeye Samuel umwungirije, Eric Ngendahimana, Hategekimana Bonheur, Mitima Isaac na Leandre Essomba Willy Onana. Icyakoze aba bombi bageze aho bafata inzira ijya mu Majyepfo, bahagera mu rukerera rwo kuwa Gatanu, banafatanya n’abandi imyitozo bakoze saa cyenda n’igice kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.

Ntabwo ari ibyo gusa kuko abari bemeye kugenda na bo bamwe muri bo bagiye bacyocyorana inzira yose kuko ubwo bari bageze ku ivuko mu Karere ka Nyanza habayeho ubwumvikane bucye hagati y’Umunya-Nigeria Rapfael Osaluwe ndetse n’Umunya-Kenya Paul Were gusa mu rugendo rugana i Huye bagerayo amahoro ndetse aba bombi ku wa Gatanu mu myitozo bagaragaye baganira nta kibazo bafitanye.

Icyumweru cy’uburyohe kuri APR FC:

Mu gihe hakurya bitari byiza ariko ku ikipe ya APR FC bo byari byiza. Iyi kipe nyuma yo gutwara igikombe cya shampiyona mu mpera z’icyumweru gishize, imyiteguro y’uyu mukino bayikomereje i Shyorongi nk’uko bisanzwe, maze berekeza i Huye ku wa Kane bagerayo mu masaha ya saa sita z’amanywa, na bo bukeye bwaho ku wa Gatanu bakorera imyitozo kuri stade Mpuzamahanga ya Huye saa saba n’igice.

Mu gihe muri Rayon Sports havugwamo ikibazo cy’amikoro, muri APR FC ho biravugwa ko bameze neza, kuko uretse agashimwe ka miliyoni imwe buri mukinnyi yahawe bamaze gutwara shampiyona, muri iki cyumweru umutoza wayo Ben Moussa yageneye abakinnyi miliyoni ebyiri ngo bazigabane mu rwego rwo kubashimira kuba baramuhesheje igikombe mu gihe yari yasigaranye ikipe nk’umutoza wari wungirije.

Amatike yarashize:

Ku wa Gatatu tariki 31 Gicurasi 2023 Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ryatangaje ko amatike yo kureba imikino ya nyuma y’Igikombe cy’Amahoro yamaze gushira kuko yari yashyizwe hanze hakiri kare. Byitezwe ko abantu 7,800 baba bari muri Stade Mpuzamahanga ya Huye kuri uyu mukino ariko bemerewe no kureba umukino w’umwanya wa gatatu ubanza guhuza Kiyovu Sports na Mukura VS.

Ikipe itsinda umukino wa nyuma (final) iregukana igikombe ndetse na Miliyoni 10 z’Amafaranga y’u Rwanda. Biteganyijwe ko umukino utangira saa cyenda z’amanywa kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.

Imiryango ya Stade Huye yafunguwe saa tatu za mu gitondo, irafungwa saa munani

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka