Amatike yose y’imikino y’igikombe cy’Amahoro yashize

Ku mikino ya nyuma y’igikombe cy’Amahoro igomba kubera mu karere ka Huye kuri uyu wa Gatandatu, amatike yose yamaze kugurwa

Ku wa Gatandatu tariki 03/06/2023, kuri Stade ya Huye ni bwo hazakinwa imikino isoza igikombe cy’Amahoro cya 2023, imikino ubusanzwe yajyaga ibera muri Kigali ariko ubu ikaba yarajyanywe i Huye.

Amatike yashize
Amatike yashize

Kuri iyi stade hazabera imikino ibiri aho uwa mbere wo guhatanira umwanya wa gatatu uzaba ku i Saa Sita zuzuye ugahuza Mukura na Kiyovu Sports, naho uwa nyuma (Final) uzahuza APR FC na Rayon Sports ukazatangira i Saa Cyenda zuzuye.

Kugeza ubu amatike yose yo kuri iyi mikino yatangiye gucuruzwa mbere akaba yamaze gushira, nk’uko byatangajwe na FERWAFA ndetse bikaba binagaragara muri sisitemu yo kugura amatike ko bitagishoboka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

APR FC 2 igikombe nicyayo

Ntakirutimana Emmy yanditse ku itariki ya: 2-06-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka