Umwanya wa kabiri muri shampiyona ntuzongera kugena ikipe isohokera u Rwanda

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ritangaza ko umwanya wa kabiri muri shampiyona y’icyiciro cya mbere utazongera guhesha ikipe gusohokera u Rwanda muri CAF Confederation Cup ahubwo hazajya harebwa abitwaye neza mu gikombe cy’Amahoro.

Ibi Kigali Today yabitangarijwe n’Umunyamabanga Mukuru w’agateganyo wa FERWAFA Jules Karangwa mu kiganiro yayihaye avuga ko guhera muri uyu mwaka w’imikino 2022-2023 igikombe cy’Amahoro ari cyo kizajya gihabwa agaciro mu kugena ikipe isohokera u Rwanda mu mikino Nyafurika y’amakipe yatwaye ibikombe iwayo (CAF Confederation Cup) aho kuba shampiyona nk’uko byari bisanzwe.

Ati "Mu gihe dufite ikipe yatwaye igikombe cya shampiyona n’igikombe cy’Amahoro icya rimwe icyo gihe hazajya hafatwa ikipe yakinnye umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro."

"Mu yandi magambo kugena ikipe iduhagararira mu marushanwa ya CAF Confederation Cup hazajya hashingirwa ku buryo amakipe yakurikiranye mu gikombe cy’Amahoro kurusha uko yakurikiranye muri shampiyona nk’uko byari bimeze."

Ubusanzwe byakorwaga bite?

Ubusanzwe mu gihe ikipe yegukanye igikombe cya shampiyona ari nayo yegukanaga Igikombe cy’Amahoro kuko n’ubundi igomba guhagararira u Rwanda mu mikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo CAF Champions League, hahitaga harebwa ikipe yabaye iya kabiri muri shampiyona ikaba ari yo izahagararira u Rwanda mu mikino y’amakipe yatwaye ibikombe iwayo (CAF Confederation Cup).

Ibi byabaga bisobanuye ko umwanya wa kabiri mu gikombe cy’Amahoro nta kintu usobanuye uretse guhabwa amafaranga n’imidali gusa.

Hahindutse iki?

Ugendeye ku mpinduka FERWAFA ivuga ko guhera uyu mwaka zakozwe zigomba no guhita zikurikizwa mu rwego rwo guhesha agaciro igikombe cy’Igihugu mu Rwanda ari cyo Gikombe cy’Amahoro. Ubu ikipe yabaye iya kabiri mu gikombe cy’Amahoro (Yatsindiwe ku mukino wa nyuma) ni yo izajya isohokera u Rwanda mu gihe iyatwaye igikombe ari nayo yabaye yatwaye shampiyona ariko mu gihe amakipe yakinnye umukino wa nyuma yose nta n’imwe yatwaye shampiyona birumvikana ko uwatwaye igikombe ari we uzajya usohoka.

Mu mikino ibanza ya 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro 2023, APR FC yanganyije na Kiyovu Sports 1-1 mu gihe Rayon Sports yatsinze Mukura VS 3-2 mu gihe imikino yo kwishyura iteganyijwe muri izi mpera z’icyumweru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

I yo bintu ferwafa yahinduye byari byaratinze rwose Niko kuri kuko nubundi nimba conferation cup ijyamo ikipe yarwaye peace cup hagomba gukomeza gushaka ikipe yavuye Aho bongeremo ko igihe ikipe yatsindiwe final idashoboye kujyayo cg ntabushobozi ifite hakwiye guhabwa amahirwe ikipe yabaye iyagatatu mugikombe cy’ amahoro nayo yavuga ko ntabushobozi ifite hakagenda iya Kane ibyo nabyo babyongeremo kbsa

UWIRINGIYIMANA Manasseh yanditse ku itariki ya: 14-05-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka