Haringingo Francis yagizwe umutoza mushya wa Rayon Sports

Ikipe ya Rayon Sports yamaze kwemeranya na Haringingo Francis Christian wari umutoza wa Kiyovu Sports, kuyibera umutoza mu gihe cy’umwaka umwe w’imikino.

Nyuma y’isozwa rya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru, amakipe atandukanye akomeje gutangira gahunda yo kwiyubaka yo gusinyisha abakinnyi n’abatoza, mu gihe abandi bari gutandukana n’amakipe yabo.

Haringingo Francis yamaze kuba umutoza wa Rayon Sports nyuma yo guha umwanya wa kabiri Kiyovu Sports
Haringingo Francis yamaze kuba umutoza wa Rayon Sports nyuma yo guha umwanya wa kabiri Kiyovu Sports

Mu ikipe ya Rayon Sports, kugeza ubu amakuru yizewe atugeraho ni uko yamaze gusinyisha umutoza Haringingo Francis Christian amasezerano yo kuzayitoza umwaka umwe w’imikino.

Kugeza ubu Haringingo wamaze kwemeranya n’ubuyobozi bwa Rayon Sports ko azizanira itsinda ry’abatoza bazakorana, barimo abo bakoranaga muri Kiyovu Sports ari bo Rwaka Claude nk’umutoza wungirije, Niyonkuru Vladmir nk’umutoza w’abanyezamu, ndetse na Nduwimana Pablo nk’umutoza ushinzwe kongera ingufu.

Aba batoza bose bazakorana na Haringingo Francis kugeza ubu amakuru atugeraho ni uko batarasinya amasezerano ariko bamaze kumvikana, bakaba bose bazatangazwa ku mugaragaro nk’abatoza bashya ba Rayon Sports nyuma y’umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu mu gikombe cy’Amahoro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mujye mudufasha kumenya amakuru yo mwikipe yacu ariyo rayonsports fc
Murakoze mugire umugoroba mwiza

Muhawenayo gervais yanditse ku itariki ya: 15-09-2022  →  Musubize

ni byiza cyane kugira umutoza mushya

KEVINE yanditse ku itariki ya: 21-06-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka