Nyuma y’uko Komisiyo y’amatora ya FERWAFA yari yatangaje urutonde rw’abakandidabemerewe kwiyamamaza mu myanya itandukanye muri Komite Nyobozi ya FERWAFA, bamwe mu bakandida batari bemerewe kwiyamamaza batanze ubujurire.
![Gacinya wamenyekanye ayobora Rayon Sports ubu yemerewe kwiyamamariza umwanya wa Visi-Perezida wa FERWAFA Gacinya wamenyekanye ayobora Rayon Sports ubu yemerewe kwiyamamariza umwanya wa Visi-Perezida wa FERWAFA](IMG/jpg/gacinya_chance.jpg)
Bamwe mu bakandida batari bemerewe bakaza kujurira barimo Gacinya Chance Denis wari wiyamamaje ku mwanya wa Visi-Perezida wa kabiri ushinzwe tekinike, Hakizimana Moussa wiyamamaza muri Komisiyo y’ubuvuzi ndetse na Kanamugire Fidele nawe wari wiyamamaje ku mwanya wa Visi-Perezida wa kabiri ushinzwe tekinike.
Iyi Komisiyo y’ubujurire yatangaje ko ubujurire bwa Gacinya Chance Denys ari bwo bwonyine bufite ishingiro, akaba yemerewe kwiyamamariza umwanya wa Visi-Perezida wa kabiri ushinzwe tekinike.
![](IMG/jpg/gacinya.jpg)
![](IMG/jpg/gacinya1.jpg)
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|