Nyuma y’uko Komisiyo y’amatora ya FERWAFA yari yatangaje urutonde rw’abakandidabemerewe kwiyamamaza mu myanya itandukanye muri Komite Nyobozi ya FERWAFA, bamwe mu bakandida batari bemerewe kwiyamamaza batanze ubujurire.
- Gacinya wamenyekanye ayobora Rayon Sports ubu yemerewe kwiyamamariza umwanya wa Visi-Perezida wa FERWAFA
Bamwe mu bakandida batari bemerewe bakaza kujurira barimo Gacinya Chance Denis wari wiyamamaje ku mwanya wa Visi-Perezida wa kabiri ushinzwe tekinike, Hakizimana Moussa wiyamamaza muri Komisiyo y’ubuvuzi ndetse na Kanamugire Fidele nawe wari wiyamamaje ku mwanya wa Visi-Perezida wa kabiri ushinzwe tekinike.
Iyi Komisiyo y’ubujurire yatangaje ko ubujurire bwa Gacinya Chance Denys ari bwo bwonyine bufite ishingiro, akaba yemerewe kwiyamamariza umwanya wa Visi-Perezida wa kabiri ushinzwe tekinike.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|