Amakipe atanu azahagararira Afurika afite ibihe bigwi mu gikombe cy’Isi?

Nyuma y’uko imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cyo muri 2022 kizabera muri Qatar irangiye muri Afurika, yasize amakipe atanu azahagararira Afurika mu gikombe cy’Isi amenyekanye. Ayo makipe asanzwe amenyereye iri rushanwa.

Cameroon ni yo imaze gukina igikombe cy
Cameroon ni yo imaze gukina igikombe cy’Isi inshuro nyinshi muri Afurika(8)

Ikipe y’igihugu ya Cameroon ni yo imaze gukina igikombe cy’Isi inshuro nyinshi aho nyuma yo kubona itike yo gukina icya 2022 igiye kwitabira iri rushanwa riruta ayandi ku isi mu mupira w’amaguru ku nshuro ya munani (8). Iyi kipe kandi ifite agahigo ko kuba mu bihugu bya Afurika ari yo kipe ya mbere yakoze amateka yo kugera muri ¼ cy’igikombe cy’isi aho ibi yabikoze mu 1990 irushanwa riri kubera mu Butaliyani.

Mu nshuro zirindwi(7) Cameroon iheruka kwitabira igikombe cy’Isi imaze gukinamo imikino 23 muri rusange aho batsinzemo imikino ine (4), itsindwa imikikino 12 inganya imikino irindwi (7). Muri iyi mikino yose Cameroon yatsinzemo ibitego 18 itsindwa ibitego 49.

Ikipe y’igihugu ya Maroc na yo izaba iri muri Qatar mu gikombe cy’Isi cya 2022. Iyi kipe ni yo ya mbere yo muri Afurika yakoze amateka yo kurenga imikino y’amatsinda y’igikombe cy’Isi ikagera muri 1/8 cy’irangiza, ibi ikaba yarabikoze mu gikombe cy’Isi cyo mu 1986.

Maroc ni yo ya mbere yarenze bwa mbere amatsinda y
Maroc ni yo ya mbere yarenze bwa mbere amatsinda y’igikombe cy’Isi

Maroc igiye gukina imikino y’igikombe cy’Isi ku nshuro yayo ya gatandatu, ni ukuvuga mu 1970,1986,1994,1998, 2018 na 2022. Mu nshuro eshanu (5) yaherukaga kwitabira igikombe cy’isi yakinnyemo imikino imikino 16, itsinda imikino ibiri(2) inganya imikino itanu(5) itsindwa imikino icyenda(9) mu gihe iyo mikino yose Maroc yatsinzemo ibitego 14 batsindwa 22.

Ikipe y’igihugu ya Senegal ni imwe mu makipe atatu (Ghana, Senegal, Cameroon) yonyine muri Afurika afite amateka yo kuba yarageze muri ¼ cy’irangiza mu gikombe cy’isi.

Aliou Cissé utoza Senegal mu 2004 ubwo Senegal yageraga muri 1 cya 4 yari kapiteni wayo, none ubu ibonye itike ari umutoza wayo
Aliou Cissé utoza Senegal mu 2004 ubwo Senegal yageraga muri 1 cya 4 yari kapiteni wayo, none ubu ibonye itike ari umutoza wayo

Nyuma yo kubona itike yo gukina igikombe cy’Isi cya 2022, Senegal ni ku nshuro ya gatatu (3) igiye gukina iri rushanwa 2002, 2018 na 2022.

Mu nshuro ebyiri baheruka gukina igikombe cy’Isi mu mateka yabo, Senegal yakinnyemo imikino umunani(8) itsindamo imikino itatu(3) itsindwa ibiri(2) banganya itatu( 3) mu gihe muri iyo mikino yose binjijemo ibitego 11 batsindwa 10.

Ghana yatunguye benshi ibona itike isezereye Nigeria yahabwaga amahirwe
Ghana yatunguye benshi ibona itike isezereye Nigeria yahabwaga amahirwe

Ikipe y’igihugu ya Ghana na yo iri mu bihugu bitatu bya afurika bimaze gukina ¼ mu gikombe cy’Isi. Ibi Ghana yabikoze mu 2010 ubwo iri rushanwa ryari ryabereye muri Afurika y’Epfo.

Ikipe y’Igihugu ya Ghana kuri ubu igiye gukina igikombe cy’isi ku nshuro yayo ya kane 2006, 2010, 2018 na 2022. Icyakora mu nshuro eshatu yaherukaga gukina iri rushanwa yakinnyemo imikino 12 aho yatsinzemo imikino ine(4) ikanganya imikino itatu(3) igatsindwa imikino itatu(3). Muri iyo mikino yose Ghana yinjijemo ibitego 13 batsindwa 16.

Ikipe y’igihugu ya Tunisia na yo iri mu makipe atanu azahagararira Afurika muri Qatar. Iyi kipe ni ku nshuro ya gatandatu igiye gukina iri rushanwa nyuma yo kubona itike, ni ukuvuga mu 1978,1998,2002,2018 na 2022.

Byari ibyishimo bikomeye muri Tunisia ubwo yabonaga itike ku nshuro ya gatandatu
Byari ibyishimo bikomeye muri Tunisia ubwo yabonaga itike ku nshuro ya gatandatu

Mu nshuro eshanu Tunisia iheruka kwitabira igikombe cy’Isi yakinnyemo imikino 15 itsindamo imikino ibiri(2) itsindwa icyenda(9) inganya imikino ine(4). Muri iyi mikino yose Tunisia yinjijemo ibitego 13 naho izamu ryayo ryinjizwamo ibitego 25.

Igikombe cy’Isi cyo muri 2022 kizaba kuva tariki ya 21 Ugushyingo kugeza tariki 18 Ukuboza 2022.

Kuri uyu wa Gatanu saa kumi n’ebyiri z’umugoroba muri Qatar nibwo habaye tombola y’uko amakipe azahura. Kanda HANO urebe uko tombola yagenze.

Byari ibyishi kuri Senegal nyuma yo gukatisha itike y
Byari ibyishi kuri Senegal nyuma yo gukatisha itike y’igikombe cy’Isi 2022

Inkuru bijyanye:

Byinshi ku makipe atanu azahagararira Afurika mu gikombe cy’Isi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka