Byinshi ku makipe atanu azahagararira Afurika mu gikombe cy’Isi

Ku wa Kabiri tariki 29 Werurwe 2022 nyuma y’imikino ya kamarampaka yo kwishyura, nibwo hamenyekanye amakipe atanu azahagararira umugabane wa Afurika mu gikombe cy’Isi cya 2022 kizabera mu gihugu cya Qatar.

Amakipe atanu arimo ibihugu bitatu byo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara kandi byo mu Burengerazuba bwa Afurika ari yo Senegal,Ghana na Cameroon ndetse n’amakipe abiri yo muri Afurika y’amajyaruguru Tunisia na Maroc ni yo azahagararira uyu mugabane.

Ghana yasezereye Nigeria yari iri mu rugo
Ghana yasezereye Nigeria yari iri mu rugo

Ikipe y’igihugu ya Ghana ni yo yabimburiye andi yose nyuma y’uko mu mukino wo kwishyura wabereye mu gihugu cya Nigeria amakipe yombi yanganyije igitego 1-1. Igitego cya Ghana cyatsinzwe ku munota wa 10 na Thomas Partey usanzwe akinira Arsenal ariko cyishyurwa na Troost-Ekong wa Nigeria ku munota wa 22. Icyo gitego cyafashije Ghana kubona itike ku giteranyo cy’igitego 1-1 mu gihe umukino ubanza muri Ghana amakipe yombi yari yanganyije 0-0. Igitego Ghana yatsindiye hanze ni cyo kiyifashije kuzagaragara muri Qatar hagati y’ukwezi k’Ugushyungo n’Ukuboza 2022.

Ghana yahise ibona itike yo gukina igikombe cy’isi ku nshuro ya kane mu mateka yayo aho bwa mbere hari mu mwaka wa 2006 isubirayo muri 2010 aho yageze no muri ¼ cy’irangiza, isubirayo muri 2018.

Sadio Mane yasezereye Mo Salah bakinana muri Liverpool
Sadio Mane yasezereye Mo Salah bakinana muri Liverpool

Senegal yabaye ikipe ya kabiri yabonye itike yo gukina igikombe cy’isi cya 2022 nyuma yo gutsinda Misiri igitego 1-0 cyatsinzwe na Boulaye Dia ku munota wa 4 cyanarangije umukino, kiza gisanga n’ubundi igitego 1-0 Misiri na yo yari yatsindiye Senegal mu Misiri mu mukino ubanza maze hongerwaho iminota 30 na yo yarangiye bakinganya 1-1 mu mikino ibiri maze hitabajwe penaliti Senegal ikomeza kuri penaliti 3-1 aho abarimo Mohamed Salah wa Misiri ari mu bahushije penaliti.

Ni ku nshuro ya gatatu Senegal igiye gukina igikombe cy’isi mu mateka yayo dore ko yari imaze gukina iri rushanwa riruta ayandi ku isi inshuro 2 mu 2002 bwari ubwa mbere igera muri ¼ yongera kurikina mu 2018.

Cameroon yaboneye itike yo gukina igikombe cy’isi cya 2022 muri Algeria nyuma yo gutsindira ikipe y’igihugu ya Algeria iwayo ibitego 2-1 byatsinzwe na Eric Maxime Chupo-Moting ku munota wa 22 ndetse na Karl Toko Ekambi ku munota wa 120 w’umukino, ni mu gihe Algeria yatsindiwe na Ahmed Touba ku munota wa 118. Iminota 90 y’umukino yarangiye Cameroon ifite igitego 1-0 cya Algeria nk’uko byagenze mu mukino ubanza, muri rusange imikino ibiri irangira amakipe yombi anganya ibitego 2-2 gusa Cameroon irakomeza kubera igitego cyo hanze.

Cameroon yabonye itike nyuma kudakina igikombe cy'isi cya 2018
Cameroon yabonye itike nyuma kudakina igikombe cy’isi cya 2018

Nyuma yo kubura itike yo gukina igikombe cy’isi cya 2018 kuri ubu Cameroon igiye gukina igikombe cy’isi ku nshuro ya munani(8) mu mateka yayo ikaba ifite n’amateka y’uko ari yo kipe ya mbere muri Afurika yageze muri ¼ cy’iri rushanwa mu mwaka wa 1990.

Ikipe y’Igihugu ya Maroc yasezereye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) ku giteranyo cy’ibitego 5-2 mu mikino ibiri nyuma yo gutsinda umukino wo kwishyura wabereye muri Maroc ibitego 4-1 RDC byatsinzwe na Azzedini Ounahi ku munota wa 21 no ku wa 54, Tarik Tissoudali ku munota wa 45 na Achraf Hakimi ku wa 69 mu gihe RDC yatsindiwe na Beni Malango ku munota wa 77 birangira Maroc ibonye itike yo gukina igikombe cy’isi ku nshuro ya gatandatu mu mateka.

Ikipe y’igihugu ya Tunisia yasezereye Mali ku giteranyo cy’igitego 1-0 mu mikino ibiri cyabonetse mu mukino ubanza wabereye muri Mali mu gihe umukino wo kwishyura muri Tunisia warangiye amakipe yombi anganyije 0-0. Tunisia yabonye itike yo gukina igikombe cy’isi ku nshuro yayo ya gatandatu mu mateka.

Tunisia igiye gukina igikombe cy'isi ku nshuro ya gatandatu
Tunisia igiye gukina igikombe cy’isi ku nshuro ya gatandatu

Imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’isi muri Afurika yatangiye tariki ya 4 Mata 2019. Hakinwe imikino 158 yatsinzwemo ibitego 361 bingana n’ibitego 2.28 ku mukino mu gihe Islam Slimani ukinira Algeria ari we ushoje atsinze ibitego byinshi aho yatsinze ibitego umunani(8).

Tombola y’uko amakipe azahura mu gikombe cy’isi cya 2022 muri Qatar iteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Mata 2022 muri Qatar.

Maroc yasezereye RDC ikaba ari yo kipe yatsinze ibitego byinshi muri iyi mikino ibiri ya kamarampaka
Maroc yasezereye RDC ikaba ari yo kipe yatsinze ibitego byinshi muri iyi mikino ibiri ya kamarampaka
Abaturage ba Senegal bishimiye kujya mu mikino ya nyuma y'igikombe cy'isi nyuma y'uko baherutse kwegukana n'igikombe cya Afurika
Abaturage ba Senegal bishimiye kujya mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’isi nyuma y’uko baherutse kwegukana n’igikombe cya Afurika

Inkuru bijyanye:

Amakipe atanu azahagararira Afurika afite ibihe bigwi mu gikombe cy’Isi?

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

KULAJE ABASA SADIYO UBAHWA

Maltin yanditse ku itariki ya: 1-04-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka