Messi na Lewandowski, Cristiano na Suarez mu byaranze tombola y’igikombe cy’isi

Tombola y’igikombe cy’isi isize abakinnyi b’ibihangange bagiye gucakirana, mu gihe u Bufaransa n’u Bwongereza busa nk’aborohewe

Kuri uyu wa Gatanu ni bwo habaye tombola y’amatsinda y’igikombe cy’isi, aho bamwe mu bakinnyi bagiye bahangana mu makipe yabo bagiye kongera gucakirana.

Luis Suarez wigeze gukuramo igitego n’ukuboko cyatumye Ghana isezererwa muri 1/4 muri 2010, yongeye guhurira nayo mu itsinda rya 7 (H), aho ndetse bazaba bari kumwe na Portugal ya Cristiano Ronaldo.

Ghana igiye kongera guhura na Suarez bafitanye amateka
Ghana igiye kongera guhura na Suarez bafitanye amateka

Mu itsinda rya gatatu (C), itsinda rizaba riyobowe na Argentine ya Lionnel Messi, azacakirana na Robert Lewandowski wa Pologne, aba bakaba baragiye bahangana mu gihe cya Barcelona na Bayern Munchen.

Uko Tombola yagenze

Itsinda A: Qatar, Ecuador, Senegal, Holland

Itsinda B: England, Iran, United States, Wales/Ukraine/Scotland

Itsinda C: Argentina, Saudi Arabia, Mexico, Poland

Itsinda D: France, Peru/Australia/UAE, Denmark, Tunisia

Itsinda E: Spain, New Zealand/Costa Rica, Germany, Japan

Itsinda F: Belgium, Canada, Morocco, Croatia

Itsinda G: Brazil, Serbia, Switzerland, Cameroon

Itsinda H: Portugal, Ghana, Uruguay, South Korea

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

AYA MATSINDA NI MEZA

SIBO yanditse ku itariki ya: 13-04-2022  →  Musubize

nukuri ayamatsinda nimeza but portugal ndabona izasa amakipe paka 1/2

pacifique yanditse ku itariki ya: 22-04-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka