#VisitRwanda: Amafoto ya mbere ya Lionel Messi muri Paris Saint-Germain

Ikipe ya Paris Saint-Germain yamaze gusinyisha umunya-Argentine Lionel Messi amasezerano y’imyaka ibiri, aho yagaragaye anambaye umwambaro wamamaza gahunda ya ‘Visit Rwanda’ ishishikariza abantu gusura u Rwanda.

Ifoto ya mbere ya Lionel Messi mu mwambaro wa Visit Rwanda
Ifoto ya mbere ya Lionel Messi mu mwambaro wa Visit Rwanda

Nyuma y’imyaka 21 mu ikipe ya FC Barcelone, umukinnyi Lionel Messi ubu yamaze kuba umukinnyi wa Paris Saint-Germain aho yayisinyiye amasezerano y’imyaka ibiri ndetse n’undi umwe ushobora kwiyongeraho.

Nyuma y’iminsi ibiri ategerejwe i Paris, ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri tariki 10 Kanama 2021 ahagana saa cyenda ni bwo rutahizamu ukomoka muri Argentine yari amaze gusesekara i Paris aho yakiriwe n’amagana y’abafana, abanza gufata umwanya wo kubasuhuza.

Nyuma yaho Lionel Messi yaje guhita ajya gukora ikizamini cy’ubuzima mu bitaro by’Abanyamerika byitwa Neuilly-sur-Seine, nyuma ikipe ya Paris Saint-Germain iza guhita itangaza ko ari umukinnyi wayo mushya uzajya yambara nimero 30.

Lionel Messi agera i Paris

Akora ikizamini cy’ubuzima

Lionel Messi azambara no 30 muri Paris Saint-Germain, ari na yo yahereyeho mu ikipe ya FC Barcelone

Amafoto: Getty Images/Paris Saint-Germain

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka