Uzatoza Amavubi azashyirwaho nyuma y’umukino wa Eritrea

Minisitiri wa Sport Protais Mitali aratangaza ko uzatoza Amavubi agomba gushyirwaho nyuma y’itariki 15 Ugushyingo ubwo u Rwanda ruzaba rumaze gukina na Eritrea umukino w’amajonjora yo gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’isi.

Minisitiri Mitali atangaje ibi nyuma y’amakuru yavugaga ko ubwo amatora y’umuyobozi mukuru w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amagru mu Rwanda (FERWAFA) agomba kuba tariki 22 Ukwakira azaba arangiye, hazahita hashyirwaho n’umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, ariko Minisitiri ufite imikino mu nshingano ze akaba yarabinyomoje avuga ko bazateregeza uriya mukino ukabanza ukaba.

Impamvu nyamukuru nk’uko Mitali yabibwiye itangazamakuru ngo ni ukugirango abatoza n’abakkinnyi bari mu ikipe ubu bagumana bitegure neza iriya kipe kuko bifuza no kuyitsinda

“Si byiza ko twashyiramo umuntu mushya habura iminsi mike ngo uriya mukino ube kuko ubu abakinnyi n’abatoza bafite umwuka mwiza kandi baramenyeranye ku buryo haje umutoza mushya muri iki gihe gito ikipe ifite ubwe byamugora bikanagora abakinnyi. Reka ikipe tube tuyirekeye abayifite cyane ko banaherutse gutsinda Benin ndetse binahe n’amahirwe abarimo kuyitoza ubu, dore ko bamwe ari n’aba kandida bashaka kuzatoza iyi kipe, nabo bigaragaze”.

Nyuma yo kumva amagambo yo ‘guha amahirwe n’abarimo kuyitoza ubu ngo bigaragaze, Kigalitoday.com yifuje kumenya niba byaba ari uburyo bwo gushaka kuzegurira ikipe abanyarwanda ngo bayitoze, Minisitiri Mitali avuga ko ari ntaho bihuriye, ahubwo ko bazagendera kuri bigwi na gahunda umukandida azagaragaza ashaka gukorera amavubi, kandi ko hazabaho akanama kazafata umwanzuro uhamye.

U Rwanda ruzakina umukino ubanza na Eritrea tariki ya 11 Ugushyingo i Asmara, nyuma y’iminsi ine tariki ya 15 bakine umukino wo kwishyura i Kigali, aho ikipe izatsinda mu mikino yombi izahita yerekeza mu itsinda F rizaba ririmo Algeria, Mali na Benin

Nyuma y’umukino uzabera i Kigali nibwo Ishyirahamwe ry’umupira w’amagru mu Rwanda na Minisiteri ifite Siporo mu nshingano zayo bazatoranya uzatoza Amavubi .Ubu abatoza barenga 30 bakaba bahatanira uyu mwanya ndetse n’abandi babishaka bakaba bagifite uburenganzira bwo kubisaba.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka