Umutoza wa Nigeria yahamagaye abakinnyi 30 yitegura Amavubi

Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Nigeria, Stephen Keshi, yashyize ahagaragara urutonde rw’abakinnyi 30 bagomba gukora imyitozo azavanamo abakinnyi 18 bazakina n’Amavubi tariki 29/02/2012.

Mu bakinnyi Keshi yahamagaye hagaragayemo Rutahizamu wa Blackburn Rovers, Yakubu, na Sani Kaita ukina muri Ukraine mu gihe Abanya-Nigeria bavugaga ko batakibifuza kuko mu gikombe cy’isi cyabereye muri Afurika y’Epfo, bitwaye nabi ndetse bisa nk’aho kongera gukinira ikipe y’igihugu birangiye.

Keshi yahamagaye abo basore babiri avuga ko adashobora kubirengegiza kuko barimo kwitwara neza cyane mu makipe yabo.

Keshi yagize ati “Abo basore babiri ni bamwe mu bakinnyi barimo kwitwara neza cyane ku mugabane w’Uburayi. Ndumva ari nta mutoza n’umwe ushobora kwirengagiza Yakubu udasiba gutsinda ibitego mu ikipe ye. Ntabwo byanyorohera rero kutamuhamagara”.

Mu bakinnyi 30 Keshi, wigeze gusaba gutoza Amavubi, yahamagaye harimo abakinnyi 11 bakina hanze y’igihugu cya Nigeria ndetse n’abandi 19 bakina muri shampiyona ya Nigeria.

Nyuma yo gushyira ahagaragara urutonde rw’abo bakinnyi, Keshi yabasabye ko bashyira umutima ku mukino wabo n’u Rwanda kandi asaba abakinnyi bakina muri shampiyona ya Nigeria ko bazigaragaza cyane kuko ari nayo mpamvu yabahaye imyanya myinshi kuri urwo tutonde.

Keshi watoje ikipe y’igihugu ya Mali ndetse na Togo, avuga ko agomba gutegurana ubwitonzi umukino azakina n’u Rwanda kuko Nigeria yihaye intego yo kwitwara neza muri uyu mwaka. Umwaka ushize Nigeria yatunguwe no kubura itike yo gukina igikombe cy’Afurika cyabereye muri Guinea Equatorial na Gabon.

Mu rwego rwo gutegura uyu mukino uzabera i Kigali, Nigeria yakinnye na na Liberia iyitsinda ibitego bibiri ku busa.

Tariki 26/02/2012 nibwo Keshi azashyira ahagaragara abakinnyi 18 azazana i Kigali bucyeye bwaho tariki ya 27 Gashyantare.

Abakinnyi bahamagawe:

Abakina hanze ya Nigeria: Vincent Enyeama (Lille, France), Joseph Yobo (Fenerbahce, Turkey), Taiye Taiwo (QPR, England), Dickson Etuhu (Fulham, England), Sani Kaita (Tavriya Simfeporol, Ukraine), Joel Obi (Inter Milan, Italy), Victor Moses (Wigan, England), Ikechukwu Uche (Granada CF, Spain), Osaze Odemwingie (West Brom, England) Yakubu Ayegbeni (Blackburn Rovers, England), Ahmed Musa (CSKA Moscow, Russia).

Abakina muri Nigeria: Chigozie Agbim, Azubuike Egwuekwe, Uche Ossai, Sunday Mba (Warri Wolves), Godfrey Oboabona, Precious Osasco Omamo, Izu Azuka, Sunday Emmanuel (Sunshine Stars), Juwon Oshaniwa, Okiemute Odah (Sharks), Gabriel Reuben, Papa Idris (Kano Pillars), Uche Kalu, Henry Uche (Enyimba), Obinna Nwachukwu, Kabir Umar, Kingsley Salami, Uche Oguchi, Bartholomew Ibenegbu (Heartland), Ejike Uzoenyi (Enugu Rangers).

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka