Umutoza wa Manchester United yirukanywe

Uwari umutoza wa Manchester United, David Moyes, yirukanywe kuri uwo mwanya nyuma y’amezi 10 gusa yari amaze asimbuye Sir Alex Ferguson.

Kwirukanwa k’uyu mugabo ngo byabaye kuri uyu wa kabiri, tariki 22/04/2014 ku kibuga Manchester United yitorezaho, nyuma y’inama yari imaze guhuza abayobozi b’ikipe; nk’uko tubikesha BBC.

Moyes w’imyaka 50 y’amavuko yari yaratoranyijwe na Ferguson ubwe ngo amusimbure umwaka ushize, ubwo yasezeraga ku gutoza Manchester United yatoje imyaka 26.

Uwari umutoza wa Manchester United, David Moyes.
Uwari umutoza wa Manchester United, David Moyes.

Mu gihe batarabona undi umusimbura, Manchester United yavuze ko umutoza wayo Ryan Giggs usanzwe ari n’umukinnyi, agiye kuba amusimbuye by’agateganyo. David Moyes ngo azize kuba nta musaruro arimo gutanga.

GASANA Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka