Umutoza w’Amavubi yasabye imbabazi Abanyarwanda nyuma yo gutsindwa ibitego bitanu

Umutoza Micho yasabye imbabazi Abanyarwanda, avuga ko nawe atashobora gusobanura icyateye kunyagirwa na Tuniziya ibitego 5-1, mu mukino wa gicuti waraye ubaye ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 27/05/2012.

Mu gihe basigaranye iminsi itandatu yo kwitegura undi mukino na Algeria uzaba tariki 02/06/2012, Micho yatangaje ko abona ruhago irenganya kubera uburyo batsinzwemo.

Ati: ”Mu gihe gito dufite ngiye kuganira na buri mukinnyi, imikoranire hagati yabo, gukorera hamwe nk’itsinda n’uburyo twazakoresha ku mukino wa Algeria kuko gutsindwa gutya byatuma tutitwara neza mu rugo imbere ya Benin, bikaba bibi kuri Algeria na Nigeria ndetse ntaho twagera no muri CECAFA”.

Micho yavuze ko uku gutsindwa bigomba kuba ifatiro ryo kubaka umupira w’u Rwanda, kuko ikipe yarimo abakinnyi batarengeje imyaka 20 bigoye gusobanura uko batsinzwe.

umutoza Micho nabamwungirije bakurikye umukino.
umutoza Micho nabamwungirije bakurikye umukino.

Yongeyeho ko bagikeneye ubunararibonye nko guserebeka mu rubuga rw’izamu, kuko bagifite igihunga kitagakwiye mu mukino mpuzamahanga.

Nta mukinnyi wavuga ko nta mahirwe yabonye, Micho ibyo yagombaga gukora yabikoze kuko yatanze amahirwe kugira ngo biyerekane, bamuhe icyizere cy’uko bakina n’umukino wa Algeria.

Kapiteni w’Amavubi, Karekezi Olivier, wari waruhukijwe yongeyeho ko ikibazo cyabaye ku barinda izamu bagize ubwumvikane buke. Ati: ”Niyo mpamvu twatsinzwe biriya bitego byose”.

Umutoza wa Tuniziya Sami Trabelsi yavuze ko umukino umwe udasobanuye ko ikipe yoroshye, gusa akemeza ko abakinnyi bamwe bagize ubwumvikane buke ari naho bakuye ibitego.

Ati: “Bari biteguye mu mayeri na tekiniki ndetse bafite n’abakinnyi nabonye bakomeye, gusa nk’igice cya kabiri ntawabona uko asobanura ibyabaye”.

Igitego cya mbere cyatsinzwe kuri penaliti ku ikosa ryakozwe na Fabrice Twagizimana.

Igice cya kabiri kigitangira Harbaoui yatsinze igitego cya kabiri, nyuma y’iminota itatu gusa Anis Ben Hatira atsinda icya gatatu ari nacyo cye cya mbere mpuzamahanga.

Dady Birori niwe watsindiye Amavubi igitego rukumbi babonye ku munota wa 57.

Bidatinze rutahizamu w’ibihe byose wa Tuniziya, Issam Jemaa, yatsinze igitego cya kane, naho icya gatanu gitsindwa na Saihi ku mupira yahawe na Jemaa nyuma y’ikosa ry’umuzamu.

Mu mikino ibiri ya gicuti bakiniye mu majyaruguru ya Afurika, Amavubi yombi yarayitsinzwe ku bitego birindwi kuri kimwe.

Algeria bazakina kuwa Gatandatu tariki 02/6/2012 yatsinze Niger ibitego bibiri ku busa.

Gutsindwa ibitego bitanu kuri kimwe nibyo byinshi ku buyobozi bwa Micho, gutsindwa utyo mu mateka ya ruhago y’ikipe y’igihugu ni ibitego bitanu ku busa imbere ya cote d’Ivoire ku mutoza Sellas Tetteh mu 2011, Cameroon mu 1976,Tuniziya mu 1983 n’iya Uganda mu 1999 bisanga igihe amavubi yatsindwaga ibitego bitandatu kuri kimwe na Zaire mu 1976.

Abakinnyi babanjemo ni Olivier Kwizera,Fabrice Twagizimana,Ndaka Freddy,Salomon Nirisarike,Nshutiyamagara Kodo,Nahimana Jonas,Mugiraneza Jean Baptiste Migy(capt),Bonny Bayingana, Meddie Kagere, Birori Daddy na Iranzi Jean Claude.

Abasimbuye:Iranzi-Haruna Niyonzima,twagizimana-Ngabo Albert,Bayingana-Karekezi Olivier,Birori-Sina Jerome,Kwizera-Muyutimana Evariste.

Kayishema Tity Thierry

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

ntimugafate ibintu nkibi nkibisanzwe iyi ni eqipe national siyumurenge cg club isanzwe icyi ni igihugu cyasebye,mwe ko ntawe murabitsinda?amateka mabigusa,ntibababeshye twababaye turi abanyeshema muri byose nimugerageze mwihimure kuri tchad rero kugirango mutureme agatima kandi namwe ubwanyu,kuko n’Algerie ntayo muzatsinda.

RUBONEZA yanditse ku itariki ya: 29-05-2012  →  Musubize

asiyekubali kushindwa si mshindani

kazouba yanditse ku itariki ya: 28-05-2012  →  Musubize

abo basaza bakwiye gutsindwa,iyo baha amahirwe under 18 ikamenyera niko abandi bategura

yanditse ku itariki ya: 28-05-2012  →  Musubize

Gutsindwa bibaho cyane kandi nukwitegura Algerie nukuri tuvugishije ukuri ntagogo twahita dutsinda amakipe yose ahubwu dutange iguhe bategure ikipe nyayo kandi ibireye igihugu cyacu

Ariston yanditse ku itariki ya: 28-05-2012  →  Musubize

Gutsindwa bibaho, cyane iyo ukina n’ikipe ikurusha ubuhanga cyangwa uburambe muri uwo mukino. Muri sport ni ibintu bisanzwe rwose. Muzageraho mupfobye agaciro k’imbabazi kubera kutemera ko mwatsindwa. Njye ndumva nta kosa mwakoze kuko n’amakipe akomeye ajya atsindwa nkanswe Amavubi koko. Kwemera gutsindwa nabyo ni byiza, ubwose mukomeje gutsindwa mwahora musaba imbabazi, mukenyere rero ubwo mwiyumva nk’ikipe itatsindwa, imbabazi zo muzajya muzihabwa uko bwije uko bukeye, igihe cyose muzajya mukina n’ikipe ibarusha ubuhanga.
Accepter un échec est une longue entreprise. Bibaho keretse niba mwemeza ko mwarangaye, ahoho mwabibazwa, erega barabarushaga. Nyamara kwirarira ni bibi.

Umutoni Ange yanditse ku itariki ya: 28-05-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka