Umutoza mushya w’Ubwongereza yiyemeje kugarura ubwiyunge muri iyo kipe

Roy Hodgson, umutoza mushya w’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza (Three Lions) yavuze ko ikintu cya mbere agiye gukora ari ukugarura umwuka mwiza mu ikipe y’igihugu, dore ko yari imaze iminsi isa n’iyacitsemo ibice kubera ahanini ibibazo by’amoko n’irondaruhu.

Ibi bibazo ahanini byaturutse kuri John Terry (wari kapiteni w’ikipe y’igihugu), bivugwa ko yatutse Antony Ferdinand, murumuna wa Rio Ferdinand yibanze ku ibara ry’uruhu rwe ubwo Chelsea yakinaga na Queen’s Parc Rangers uwo musore akinira.

Ibyo byateye urwango hagati ya Terry na Rio kandi bakinana mu ikipe y’igihugu ndetse binatuma abakinnyi b’ikipe y’igihugu bacikamo ibice. Ibyo byaje gutuma Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bwongereza (FA) bambura igitambaro cy’ubu Kapiteni Terry maze bikurura ibibazo kuko uwari umutoza w’ikipe y’igihugu icyi gihe Fabio Capello yagaragaje kutabyishimira avuga ko bamwivangiye mu kazi, biza gutuma yegura ku mirimo ye.

Mbere rero yo gutangira gutoza ikipe y’Ubwongereza, Hodgson watozaga West Bromwich Albion, yabwiye itangazamakuru ko mbere yo gukina igikombe cy’Uburayi kizatangira tariki 8 Kamena uyu mwaka, agiye kubanza kwicarana na John Terry na Rio Ferdinand akabanza kubaganiriza bagakemura amakimbirane bafitanye, kuko ngo abona ari abakinnyi bazamufatira runini muri iyi kipe, kandi ngo bakinanye batavuga rumwe ntacyo bazageraho.

Nubwo bwose Hodgson ashaka kubunga, ubutabera bwo ntibuzakoresha inzira y’ubwiyunge, kuko muri Nyakanga aribwo Terry azajyanwa imbere y’ubutabera agasobanura iby’amagambo y’irondaruhu yatutse Antony Ferdinand.

Nubwo yamaze guhabwa ikipe y’Ubwongereza, kugeza ubu Hodgson ntabwo arashyiraho abazamwungiriza. Ngo ntaranavugana na Stuart Pearce utoza ikipe y’abatarengeje imyaka 21, akaba ari na we wari warasigaranye iyo kipe by’agateganyo nyuma yo kwegura kwa Fabio Capello.

Umwe mu bavugwa ko bashobora kumwungiriza muri iyo kipe nk’uko tubikesha Daily Mail, ni Alan Shearer wanditse amateka mu Bwongereza yo gutsinda ibitego byinshi muri Newcastle yakiniraga ndetse no mu ikipe y’igihugu, kandi ngo nawe afite inzozi zo gutoza iyo kipe, dore ko ngo anafitanye umubano mwiza na Roy Hodgson.

Hodgson ari kumwe n'umuyobozi wa FA, David Bernstein
Hodgson ari kumwe n’umuyobozi wa FA, David Bernstein

N’ubwo yamaze gutangira akazi mu ikipe y’igihugu, Hodgson yemerewe ko azakomeza gutoza West Bromwich Albion kugeza ku musozo wa shampiyona isigaje imikino ibiri. Hodgosn yasinyiye kuzatoza ikipe y’Ubwongereza imyaka ine, akazajya ahembwa Miliyoni 3 z’ama Pounds buri mwaka hakazaniyongeraho n’utundi duhimbazamusyi.

Hodgson yahawe akazi mu buryo butunguranye, kuko uwitwa Harry Redknapp utoza Tottenham ari we wahabwaga amahirwe yo guhabwa ako kazi kuko n’Abongereza baramushakaga cyane ndetse na Sir Alex Ferguson nk’umwe mu batoza bagira ijambo cyane mu Bwongereza yari yaravuze ko akwiye ako kazi. Ku munota wa nyuma, ako kazi kaje guhabwa Hodgosn, dore ko Redknapp yari yarakomeje gusa nk’aho atarabyumva neza.

N’ubwo Hodgson adafite abakunzi benshi nk’abo Redknapp yari kugira, uyu mugabo na we w’umwongereza watoje Liverpool, afite amateka maremare mu butoza.

Hodgson yatoje amakipe y’ibihugu ndetse n’amakipe akomeye nka Switzerland
Inter de Milan, Blackburn Rovers, Copenhagen, Udinese, United Arab Emirates, Finland, Fulham, Liverpool, akaba ubu yatozaga West Bromwich Albion.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka