Umutoza Brandts azakomeza gutoza ikipe ya APR FC

Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC buratangaza ko bugifitiye icyizere umutoza Ernie Brandts kandi ko azakomeza gutoza iyi kipe nyuma yo kwegukana igikombe cya Shampiyona cy’uyu mwaka, n’ubwo hari bamwe mu bafana bakomeje kunenga ubushobozi bwe.

Nyuma yo gushyikirizwa icyo gikombe kuri uyu wa Gatanu tariki 18/05/2012, Kalisa Adolphe, Umunyamabanga mukuru wa APR FC, yatangaje ko nta cyatuma batandukana n’umutoza umaze kubahesha igikombe.

Ati: “Ubu turacyari mu byishimo by’igikombe ntabwo nahita mbyinjiramo cyane, gusa ariko icyo navuga ni uko umutoza nk’uriya umaze kuduhesha iki gikombe ntabwo wamurekura, tuzagumana nta kibazo azakomeza gutoza APR”.

N’ubwo APR FC itwaye igikombe cya Shampiyona, benshi mu bakunzi b’iyo kipe bakomeje kuvuga ko uyu mutoza w’Umuholandi adatoza ikipe yabo uko bikwiye.

Bamwe bakanavuga ko n’ubwo APR itsinda biterwa n’abakinnyi beza ifite ariko bakanenga ubushobozi bw’umutoza.

Ernie Brandts yatangaje ko we yakoze akazi yasabwaga gukora, gusa muri uyu mwaka n’ubwo yishimira uburyo abakinnyi be bitwaye, yababajwe n’ukuntu akenshi yatsindwaga kandi APR yabonye uburyo bwinshi bwo kubona ibitego.

Ikindi mu bitaragenze neza nk’uko yabyifuzaga, ni uko atabashije gutsinda amakipe yabaga ahanganye nayo, akenshi akamutsindaga andi akamutesha amanota.

Nyuma yo gutwara gikombe, Brandt arasabwa gutangira gutegura igikombe cy’amahoro n’imikino ya CECAFA akanagitwara, nk’uko kalisa yakomeje abitangaza.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka