Umukino w’Amavubi na Mauritius wagizwe ubuntu kwinjira

Nk’uko byatangajwe n’abashinzwe gutegura umukino uzahuza Amavubi na Mauritius kuri uyu wa kabiri,kwinjira byagizwe ubuntu

Nyuma yo gutsindirwa mu birwa bya Maurice n’ikipe y’igihugu yaho igitego 1-0,u Rwanda rugomba gukina umukino wo kwishyura n’iyo kipe izwi ku izina rya Les Dodos,umukino uzabera kuri stade Amahoro guhera Saa cyenda n’igice kuri uyu wa kabiri.

Mu birwa bya Maurice Stade ya Anjallay yari yambaye ubusa
Mu birwa bya Maurice Stade ya Anjallay yari yambaye ubusa
Amavubi nayo akomeje imyitozo kuri Stade Amahoro
Amavubi nayo akomeje imyitozo kuri Stade Amahoro

Mu gihe umukino ubanza wabereye imbere y’abafana bake cyane,abafana bo mu Rwanda bahawe amahirwe yo kuzareba uwo mu mukino ku buntu ku bafana bazicara ahasigaye hose n’ahandi hatwikiriye usibye mu myanya y’icyubahiro

Mu birwa bya Maurice Stade yari abantu bake cyane ...

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ahubwo niba arukuri baze dushyigikire ikipe yacu maze twereke bariya banyamahanga ko Urwanda twateye intabwe kubarusha

NB.nuko twazaturibenshi tukihera amaso

Niyomugabo samuel yanditse ku itariki ya: 29-03-2016  →  Musubize

Amavubi Azatsinda Bibiri Kubusa Ndikicukiro

Nivuguruzwa Issa yanditse ku itariki ya: 29-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka