“Ubu tugiye kongera gutangirira kuri zeru”-Umutoza Micho

Nyuma yo kunyagirwa na Algeria ibitego 4 ku busa mu mukino wo gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’isi, umutoza w’Amavubi, Milutin Micho, yavuze ko agiye kongera gutangirira kuri zeru kugirango yongere yubake ikipe bundi bushya.

Ikipe y’u Rwanda yarushijwe cyane na Algeria ku buryo byagaragaraga ko abakinnyi b’u Rwanda bakina nk’abatamenyeranye ndetse banakora amakosa menshi imbere y’izamu yatumye ikipe itsindwa ibitego 4 ku busa.

Umutoza Micho utarishimiye uko abakinnyi be bakinnye, yavuze ko ahise atangirana ingamba nshya mu gutegura umukino u Rwanda rufitanye na Benin tariki 10/6/2012 i Kigali.

Micho yagize ati, “ Ubu uyu munsi tugiye gutangirira kuri zeru, kugira ngo abakinnyi bose tubashyire ku murongo umwe, twumve ko ari nta mukinnyi ukomeye cyangwa se ufite inararibonye kurusha abandi, twibagirwe ibyaba byaragezweho mu bihe byashize, ahubwo turebe icyo twakora muri icyi cyumweru dufite, dishyire imbaraga mu gutegura umukino dufitanye na Benin ku cyumweru”.

Umutoza Micho wari utsinzwe ibitego byinshi kuva yagera mu Mavubi, yavuze ko ubu agiye gutegura abakinnyi mu mutwe, mu mikinire ndetse no mu myumvire, kandi ngo hagiye kubaho guhanganira imyanya mu ikipe y’igihugu kuko hazajya hajyamo uwabikoreye koko.

Micho yavuze ko agiye kwicara akareba amashusho y’umukino wahuje Benin na Mali, akanareba ay’umukino wahuje Benin na Ethiopia kugira ngo arusheho kwitegura neza.

Mu yandi makipe ari kumwe n’u Rwanda mu itsinda, Benin yatsinze Mali igitego kimwe ku busa. Igitego kimwe cyabonetse muri uwo mukino wabereye muri Benin cyatsinzwe na Lazak Omotoyossi ku munota wa 20.

U Rwanda rufite akazi gakomeye ko gutegura imikino myinshi mu gihe gito, kuko nibamara gukina na Benin ku cyumweru tariki 10/6/2012, bazahita basubira mu mwiherero bategura umukino bazakina na Nigeria i Abuja tariki 17/6/2012, mu mukino wo gushaka itike yo kuzakina igikombe cya Afurika kizabera muri Afurika y’Epfo umwaka utaha.

Amavubi yahagurutse muri Algeria kuri uyu wa mbere saa munani n’iminota 20 z’ijoro, akazagera i Kigali kuri uyu wa kabiri saa moya n’iminota 20 z’umugoroba.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Amavubi yihangane ntacike Intege kuko Umuntu yishima Aho Ashyikira , Igihe kizagera Amavubi Adushimishe , Erega sitwegusa kuko Urugero Ikipe yubwongereza England Team Siyo yatangije Umupira wamaguru Ibarizwa mumyanya byibuze yacumi Ibanza ? wapi mugikombe kisi Igurukirahe ? mumajonjora , twikwiheba ngotwumve ko byarangiye ntawe Utsinda Intambara Atarwanye ,

G 8 yanditse ku itariki ya: 5-06-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka