U20: U Rwanda rugiye gukina na Gabon imikino ya gicuti

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 izaba iri muri Gabon kuva tariki 02-07/04/2012 aho izakina imikino ya gicuti n’ikipe yaho y’abatarengeje imyaka 20, mu rwego rwo kwitegura imikino y’amajonjora yo gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’Afurika.

Iyi mikino ya gicuti izakinirwa muri Gabon izafasha cyane u Rwanda gutegura umukino Amavubi U20 afitanye na Namibia i Windhoek hagati ya tariki 20 na 22 Mata uyu mwaka, mu rwego rwo gushaka itike yo kuzakina igikombe cya Afurika kizabera umwaka utaha muri Algeria.

Ikipe y’u Rwanda imaze iminsi yitegura iyi mikino, yahereye ku mukino wa gicuti yakinnye na Uganda i Kigali amakipe yombi anganya igitego kimwe kuri kimwe. Umukino wo kwishyura wabereye muri Uganda, maze u Rwanda rutsinda Uganda ibitego 2 ku busa.

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20, Richard Tardy, avuga ko mbere yo gukina na Namibia azahamagara abakinnyi batarengeje imyaka 20 bakina ku mugabane w’Uburayi.

Bamwe mu bo avuga ko azitabaza harimo Kabanda Bonfils ukina muri AS Nancy mu cyiciro cya kabiri mu Bufaransa, Salomon Nirisarike umaze igihe gito yerekeje muri Rayal Antwerp yo mu cyiciro cya kabiri mu Bubiligi, Jean Marie Rusingizandekwe ukina muri FC Maline mu cyiciro cya kabiri mu Bubiligi na Yakuba Kagabo na we ukina mu cyiciro cya kabiri mu Bubiligi.

Nk’uko bitangazwa n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, biteganyijwe ko abo bakinnyi bakina ku mugabane w’Uburayi bazagera i Kigali hagati ya tariki 14 na 15 Mata, kugira ngo bitegurane na bagenzi babo bakina mu Rwanda kwerekeza i Windhoek muri Namibia.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka