U20: Tardy n’abasore be bahagurukanye icyizere bajya muri Namibia

Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 yahagurutse i Kigali kuri uyu wa kane tariki 19/04/2012 saa tanu za mu gitondo, yerekeza i Windhoek aho izakina na Namibia kuri uyu wa gatandatu mu rwego rwo gushaka itike yo kuzakina igikombe cya Afurika kizabera muri Algeria umwaka utaha.

Ikipe y’u Rwanda yahagurukanye na Rwandair igomba kunyura muri Afurika y’Epfo aho iza guhagarara, ikaza gusubukura urugendo ku mugoroba na South African Airways yerekeza i Windhoek aho iza kugera mu ijoro.

Umutoza w’ikipe y’u Rwanda, Richard Tardy, wajyanye n’abasore 19, avuga ko yizeye kuzatsindira muri Namibia kugira ngo bizamworohere mu mukino wo kwishyura.

Mbere y’uko bahaguruka i Kigali, Tardy yatangaje ko nubwo atazi neza uko ikipe ya Namibia ikina, ngo icyo azi ni uko benshi mu bakinnyi bayo bakina muri Afurika y’Epfo, imwe mu mashampiyona akomeye muri Afurika ariko ntabwo bimuteye ubwoba.

Tardy yagize ati “Ndabizi ko bafite abakinnyi beza kandi bakunze kwitwara neza mu makipe y’abana, ariko natwe dufite abakinnyi bakomeye bazabasha guhangana na bo cyane ko abakinnyi banjye bifitiye icyizere kuko benshi muri bo bakinaga mu ikipe y’abatarengeje imyaka 17 kandi bitwaye neza”.

Ricardo Mannetti, umutoza w’ikipe ya Namibia bakunze kwita ‘The Brave Warriors’ yatangarije namibiasport.com ko n’ubwo azi neza ko ikipe y’u Rwanda ikomeye cyane, ngo yizeye gutsinda uwo mukino uzabera kuri Sam Nujoma Stadium.

Ricardo yagize ati, “Bafite inaribonye mu mikino y’abana ariko nta bwoba baduteye ahubwo bazatuma dukinana ingufu tubashe kubatsinda. Ndabizi ko u Rwanda ruri mu bihugu bitanu bya mbere muri Afurika mu mupira w’amaguru w’abana ariko nizeye ko imyiteguro twakoze izatuma dusezerera u Rwanda”.

Mu rwego rwo kwitegura uyu mukino, u Rwanda rwakinnye imikino ibiri ya gicuti na Uganda maze amakipe yombi anganya igitego kimwe kuri kimwe mu mukino ubanza wabereye i Kigali, naho umukino wo kwishyura u Rwanda rutsinda Uganda ibitego 2 ku busa i Kampala.

Namibia na yo yakinnye imikino ya gicuti gusa yo yakinaga n’amakipe yo muri Namibia.
Namibia U20 yakinnye n’ikipe yitwa Civics iyitsinda ibitego 3 kuri 1, itsinda Tura Magic ibitego 5 kuri 2, inyagira Gobabis XI 4-0, kandi kuri uyu wa kabiri yatsinze ibitego 4 kuri 1 ikipe y’igihugu ya Namibia y’abatarengeje imyaka 23.

Dore abakinnyi b’Amavubi berekeje muri Namibia:

Olivier Kwizera, Steven Ntalibi, Hamdan Bariyanga, Michel Rusheshangoga, Faustin Usengimana, Salomon Nirisarike, Francois Hakizimana, Patrick Umwungeli, Emery Bayisenge, Eric Nsabimana, Robert Ndatimana, Tumaine Ntamuhanga, Bonfils Kabanda, Bonny Bayingana, Amran Nshimiyimana, Charles Mwesigye Tibingana, Saifi Farouk Ruhinda, Kipson Atuheire and Emmanuel Sebanani.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka