U20: Tardy afite icyizere cyo kuzasezerera Namibia

Umutoza w’ikipe y’umupira w’amaguru y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20, Richard Tardy, aratangaza ko ikipe ye ifite ubushobozi bwo kuzasezerera Namibia mu mikino ibiri bazakina mu rwego rwo guhatanira itike yo kuzakina igikombe cya Afurika cya 2013.

Ikipe y’u Rwanda izahaguruka mu Rwanda kuri uyu wa kane tariki 19 igiye gukina umukino ubanza uzabera i Windhoek muri Namibia ku wa gatandatu tariki ya 21 Mata.

Abakinnyi bose umutoza yifuzaga barahari kandi bameze neza, uretse Jean Marie Rusingizandekwe ukina muri FC Maline mu Bubiligi utazaza kubera ko aherutse kugirira imvune mu mikino wa shampiyona; nk’uko Richard Tardy utoza iyo kipe abitangaza.

Undi mukinnyi utegerejwe ni Salomon Nirisarike ukinira Royal Antewerp mu Bubiligi ugera mu Rwanda kuri uyu wa gatatu tariki 18/04/2012 kugira ngo ajyane n’abandi i Windhoek ku wa kane, akaba azahasanga Kabanda Bonfils nawe waje aturutse mu Bufaransa muri AS Nancy.

Tardy abona ikipe afite ubu ihagaze neza kandi ngo abona izamuhesha umusaruro mwiza muri Namibia bityo bikazamworohera kuyisezerera ubwo izaba yaje i Kigali gukina umukino wo kwishyura.

Tardy yagize ati “Ndabizi ko ari umukino ukomeye kuko Namibia izaba ikira mu rugo iwayo. Mu mukino ibiri dufitanye, ndashaka ko tuzakora ibishoboka byose tugatsindirayo hanyuma bikazatuma dukina umukino wo kwishyura ari nta gihunga. Nkurikije imyitozo abasore banjye bamaze iminsi bakore ndetse n’ubushake barimo kugaragaza, ndizera ko bizatuma dukura umusaruro mwiza muri Namibia”.

Ku ruhande rw’abakinnyi, icyizere ni cyose nk’uko twabitangarijwe na Kapiteni w’iyo kipe Emery Bayisenge uvuga ko bifuza guhesha u Rwanda itike y’igikombe cya Afurika bakongera kunezeza abakunzi babo nk’uko babikoze ubwo bajyaga bwa mbere mu gikombe cy’isi bakiri mu ikipe y’abatarengeje imyaka 20.

Bamwe mu bakinnyi bamaze igihe bakina shampiyona nka Sebanani Emmanuel, Kipson Atuherire n’abandi, bongereye imbaraga muri iyo kipe kuko bazanye inararibonye izatuma batagira igihunga imbere ya Namibia; nk’uko byemezwa na kapiteni wa U20, Bayisenge.

Mu rwego rwo kwitegura Namibia, u Rwanda rwakinnye na Uganda imikino ibiri, maze runganya na Uganda ubusa ku busa i Kigali ariko mu mukino wo kwishyura u Rwanda rutsindira Uganda i Kampala ibitego 2 ku busa.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka