U Rwanda rugiye kubaka Stade nshya iruta Stade Amahoro

Mu gihe u Rwanda rukomejeke kugirirwa icyizere cyo kwakira imikino mpuzamahanga itandukanye harimo n’iy’umupira w’amaguru, u Rwanda rugiye kubaka stade nini izajya ibasha kwakira abazajya bitabira iyo mikono.

Nk’uko twabitanagarijwe na Minsitiri ufite Siporo mu nshingano ze Protais Mitali, ngo batekereje kwagura Stade Amahoro ari na yo stade nini u Rwanda rufite ubu, kugirango ibe nziza ijye ku rwego mpuzamahanga ariko basanga kuyagura byazatwara igihe kinini ndetse cyenda kungana n’icyo kubaka stade nshya.

‘Twaganiriye n’inzobere mu bwubatsi bwa za Stade, batubwira ko kuvugurura Stade Amahoro hongerwa ubunini bwayo bigoye cyane ku buryo igihe n’amafaranga byatwara byenda kungana n’ibyagenda mu kubaka stade nshya. Twafashe rero icyemezo ko tuzubaka indi hanyuma stade Amahoro ikavugururwa biringaniye cyane cyane mugice cyicarwamo n’abanyacyubahiro”.

Ikindi kandi kitatuma bavugurura stade Amahoro ku rwego rwo hejuru ngo ibe nini cyanye, ni uko ngo kuyivugurura byatwara hagati y’imyaka ibiri n’igice n’itatu hagati aho u Rwanda rukaba rwabura aho rwakirira imikino itandukanye yaba ikinwa muri icyo gihe.

N’ubwo Minisitiri Mitali atatangaje itariki nyayo imirimo yo kubaka iyo stade nshya izatangirira n’aho izubakwa, biteganyijwe ko izatangira kubakwa mu gihe gito kuko u Rwanda rugomba kuzakira imikino mpuzamahanga myinshi mu munsi iri imbere harimo n’igikombe cya Afurika cy’ibihugu CHAN muri 2016 nk’uko byamaze kwemezwa n’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika(CAF.)

Kugirango rero u Rwanda rwemererwe kuzakira iyi mikino burundu ni uko ruzaba rufite nibura stade nini ishobora kuba yakwakira abantu ibihumbi mirongo ine (40), igomba gukinirwaho umukino ubanza n’usoza (final).

Ubu u Rwanda rufite stade eshatu zishobora gukinirwaho imikino mpuzamahanga arizo Stade Amahoro, Stade Umuganda yavuguruwe kugira ngo ikinirweho imikino y’igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 17 na stade de Kigali y’i Nyamirambo. Hagati aho kandi harimo no kuvugururwa Stade Huye ishyirwa ku twego mpuzamahanga, Minisiteri ya sport ikaba kandi inafite gahunda yo kuvugurura na stade y’i Muhanga mu rwego rwo gutegura imikino mpuzamahanga no gufasha amakipe kubona ibibuga byiza byo gukiniraho.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

U Rwanda rufite intara enye n’umujyi wa Kigali. Byaba byiza buri ntara ifite stade mpuzamahanga. Aho numva amafaranga yava no mubanyagihugu ndetse n’abaturage batuye mu bihugu bidukikije. Njye numva hakoreshwa tombola igendana n’ubushobozi bw’abaturage ako umuturage yajya agura na ticket y’ijana... hanyuma ibyo umuturage yatsindira bikaba bitandukanye aho kuba amafaranga gusa! Aha navuga nk’amatungo, ibiribwa, ingendo zirimwo kuba mu mahoteli. Nk’urugero umuntu akavuga ko ukinira ijana yatsindira urugendo rujya ku Gisenyi agatura mw’i hoteli we n’uwo akunda mu gihe cy’iminsi itatu. Hakinnye abantu nk’ibihumbi icumi ubwo haba hinjiye amafaranga 1000000 ayo mafaranga akajya mw’isanduku igenewe kwubaka za stades twavugaga!

Nkundaurwanda yanditse ku itariki ya: 15-01-2018  →  Musubize

bya ba byiza ihuye bahubatse sitade yomurwego mpuzama hanga vuba.

habumuremyi jean bosco yanditse ku itariki ya: 29-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka