« Turashaka ko Amavubi adukorera ubuvugizi » - MIDIMAR

Minisiteri ishinzwe gucyura impunzi no guhangana n’ibiza (MIDIMAR) isanga gukorana n’amakipe y’igihugu bizabafasha cyane mu gukangurira impunzi z’Abanyarwanda gutahuka, dore ko amakipe y’igihugu ajya gukina kenshi mu mahanga aho izo mpunzi ziherereye.

Ibyo byatangajwe n’umunyamaganga uhoraho muri Minisiteri ishinzwe gucyura impunzi no huhangana n’ibiza, Antoine Ruvebana, mu kiganiro n’abanyamakuru cyateguwe na Minisiteri ya Siporo ku bufatanye n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA).

Icyo kiganiro cyari kigamije gusobanura ibijyanye n’itsinda ry’abakinnyi 16 bavuye ku mugabane w’u Burayi bagomba kumara icyumweru mu Rwanda bakina imikino ya gicuti mu rwego rwo kwiyereka umutoza w’ikipe y’igihugu kugira ngo abo azashima azabitabaze mu mukino Amavubu azakina mu minsi iri imbere.

Nubwo Minisiteri ya Siporo na FERWAFA aribo batumiye abo bakinnyi, Antoine Ruvebana avuga ko kumenya inkuru ko abo bakinnyi bazaza byababereye inkuru nziza kuko abo bakinnyi bazaba intumwa nziza ku Banyarwanda bari mu buhungiro mu mahanga.

Ruvebana yagize ati « Iyo tubonye Umunyarwanda wese uba hanze y’u Rwanda aje mu Rwanda biba ari umwanya mwiza wo gukora ibishoboka byose tukamutuma ku Banyarwanda b’impunzi bari mu gihugu aturutsemo. Niyo mpamvu rero kubona hari Abanyarwanda nk’aba baje, tuzabatembereza, tubasobanurire uko u Rwanda rumeze nabo bazaba babyirebera ku buryo nibasubirayo bazakangurura Abanyarwanda bari hirya no hino mu mahanga gutahuka ».

Ruvebana yaboneyeho gutangaza ko yifuza ubufatanye bwa MIDIMAR n’ikipe y’igihugu Amavubi. Arifuza ko aho iyo kipe yagiye gukina hose yabakorera ubuvugizi ikajya ihatanga ubutumwa bukangurira Abanyarwanda gutahuka kuko ahenshi iyo kipe ijya gukina haba hari Abanyarwanda bahatuye ndetse bakaza no kuyifana.

MIDIMAR kandi irashaka gukorana n’indi mikino iyo ariyo yose izajya yohereza abakinnyi hanze y’u Rwanda gukora ubuvugizi. Antone Ruvebana yanaboneyeho gutangaza ko MIDIMAR yashyizeho ingengo y’imari y’icyo gikorwa.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka