Stade Huye yamaze gushyirwamo ubwatsi bwa kijyambere

Icyiciro cya mbere cy’imirimo yo kubaka Stade Huye iherereye mu ntara y’Amajyepfo cyamaze kurangira kuko ikibuga cyamaze gushyirwamo ubwatsi bwa kijyambere (artificial pitch).

Ubwo twageraga kuri Stade Huye tariki 04/02/2012, twasanze abakoraga umurimo wo kurambura ubwatsi bwa kijyambere mu kibuga bamaze kubirangiza, bategereje ko hamenyekana uwatsindiye isoko ryo kubaka aho abantu bazajya bicara (tribunes) maze imirimo igakomeza.

Nyuma yo kurangiza gushyiramo ubwo bwatsi, imirimo izakurikiraho ni iyo kubaka aho abantu bazajya bicara, urwambariro rw’abakinnyi ndetse n’ibindi byangombwa bikenerwa ku kibuga.

Mu kiganiro twagiranye kuri telefoni na Athanase Sibobugingo inzobere mu bwubatsi urimo kubakisha iyo Stade, yadutangarije ko muri icyi cyumweru aribwo bazatangaza ku mugaragaro ko gushyira ubwatsi mu kibuga byarangiye hagahita hanamenyekana uzubaka tribunes.

Kugeza ubu imirimo yo kubaka iyi stade imaze gutwara akayabo ka miliyoni ziri hagati ya 600 na 700 nk’uko Ingenieur Athanase Sibobugingo ukorera mu mushinga NPD COTRACO yubaka Stade Huye yakomeje abidusobanurira.

Uko ikibuga cya stade Huye kigaragara nyuma yo gushyiraho ubwatsi bwa kijyambere
Uko ikibuga cya stade Huye kigaragara nyuma yo gushyiraho ubwatsi bwa kijyambere

Uretse ikibuga cyo gukiniraho, aho abantu bazajya bicara, n’urwambariro, biteganyijwe ko Stade Huye niyuzura neza izaba inafite ibindi bibuga nka Basketball, Tennis na Volleyball ndetse n’aho abantu bashobora kwiyakirira cyangwa guhaha ibintu bimwe na bimwe.

Iyi Stade izajya yakira abantu ibihumbi 10, yatangiye kubakwa mu ntangiro z’umwaka ushize. Biteganyijwe ko izuzura neza mu mwaka umwe ku buryo mu ntangiro za 2013 izatangira gukoreshwa ku mugaragaro.

Ushinzwe kubaka icyo kibuga avuga ko atazi neza niba nyuma yo gushyirwamo ubwatsi bwa kijyambere ikibuga cya stade Huye gishobora guhita gitangira gukinirwamo. Twagerageje kuvugana kuri telefoni n’abashinzwe imikino muri Minisiteri ya Siporo ntibyadukundira.

Theoeneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

twishimiye iyo stade yacu nonese mwampaye namakuru ya mukura ekipe yacu nonese iyo stade yaba ifite super market ibi bibazo mwihangane munshakire ibisubizo thanks

eric twagirayezu yanditse ku itariki ya: 6-02-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka