Salima Mukansanga abaye Umunyarwandakazi wa mbere usifuye imikino Olempike

Umusifuzi mpuzamahanga w’umugore Mukansanga Salima, yabaye umunyarwandakazi wa mbere usifuye imikino olempike.

Ku munsi wa mbere w’imikno Olempike mu mupira w’amaguru by’umwihariko mu bagore, ikipe y’igihugu y’u Bwongereza yatsinze ikipe ya Chile ibitego 2-0, mu mukino wasifuwe n’umunyarwandakazi Salma Mukansanga.

Salima Mukansanga ni we wari uyoboye uyu mukino
Salima Mukansanga ni we wari uyoboye uyu mukino

Mukansanga Salima wigeze no gusifura imikino y’igikombe cy’Isi cy’abagore akaba ari nawe munyarwandakazi wari ukoze ayo mateka, yakoze andi mateka kuko ari we munyarwandakazi wa mbere usifuye imikino Olempike

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Wow,uwo mumyarwandakazi Salma ndamwishimiye cyane rwose kdi Imana ikomeze imuhe gukomera bityo Urwanda rukomeze rwandike amateka mumpande zose z,Isi.

Jean Bosco yanditse ku itariki ya: 21-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka