Sadate yemereye Amadolari 100 buri mukinnyi w’Amavubi nibaramuka batsinze Uganda

Munyakazi Sadate wahoze ayobora Rayon Sports yashyiriyeho ikipe y’igihugu Amavubi intego ingana n’Amadolari 100 kuri buri mukinnyi no kubaherekeje ikipe (abarirwa mu bihumbi hafi 100 by’Amafaranga y’u Rwanda) mu gihe baramuka batsinze ikipe ya Uganda.

Munyakazi Sadate
Munyakazi Sadate

Ni nyuma y’uko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Mutarama 2021, abakinnyi b’ikipe y’Igihugu (Amavubi) berekeje mu gihugu cya Cameroun mu gikombe cya Afurika gihuza abakinnyi bakina imbere mu gihugu (CHAN).

Abenshi ku mbuga nkoranyambaga, bakomeje kugaragaza impungenge ku musaruro w’Amavubi muri iryo rushanwa, cyane cyane ku mukino wa mbere uzayahuza n’ikipe y’Igihugu ya Uganda ku itariki ya 18 Mutarama 2021, bagaragaza ko bitoroshye gutsinda ikipe ya Uganda nubwo bakomeje kwifuriza Amavubi intsinzi.

Ikipe y'Amavubi n'abayiherekeje berekeje i Douala muri Cameroun mu marushanwa ya CHAN bambaye imyambaro yakorewe mu Rwanda (Made in Rwanda)
Ikipe y’Amavubi n’abayiherekeje berekeje i Douala muri Cameroun mu marushanwa ya CHAN bambaye imyambaro yakorewe mu Rwanda (Made in Rwanda)

Mubifurije Amavubi intsinzi muri ayo marushanwa, harimo na Munyakazi Sadate wahoze ayobora ikipe ya Rayon Sports, ndetse mu rwego rwo kubereka ko abashyigikiye anabashyiriraho agahimbazamusyi mu gihe baba batsinze ikipe y’igihugu ya Uganda.

Yagize ati “Nta kinini navuga ku basore bacu, gusa uko bizagenda kose turabashyigikiye kuko ndabizi muzitanga bihagije, icyo mbisabiye ku mpamvu zanjye bwite Ntimuzanteze Umugande, rwose muzamutsinde ndetse n’intego ndayemeye rwose 100$ kuri buri muntu uri muri Cameroun iyo ntsinzi niboneka”.

Amavubi ari mu itsinda rigizwe na Togo, Uganda na Cameroun yakiriye iryo rushanwa.

Inkuru zijyanye na: CHAN2020

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ya Zimbabwe

Ruto yanditse ku itariki ya: 14-01-2021  →  Musubize

Kuki atavuze umubare w.amafranga y.uRwanda ! 100 dollars yahe! Ya canada !? Ya usa? Ya australia? Ya zimbabwe!?

Luc yanditse ku itariki ya: 13-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka