Rudatsimburwa yambuwe Rayon Sport agirwa umunyamuryango usanzwe

Uwari umuyobozi akaba n’umufatanyabikorwa wa Rayon Sport, Albert Rudatsimburwa, yambuwe iyo kipe isubizwa abafana bakuru kubera ko yananiwe gushyira mu bikorwa ibyo yumvikanye nabo ubwo yayihabwaga.

Umunyamabanga mukuru wa Rayon Sport, Olivier Gakwaya, yavuze ko itsinda ‘Imena’ ryicyaye risuzuma imikorere ya Rudatsimburwa, basanga adakwiye gukomeza kwitwa umuyobozi n’umufatanyabikorwa y’iyo kipe kuko atabashije kubahiriza ibyo bari barumvikanye.

Gakwaya yabwite Kigali Today ko basabye Rudatsimburwa guhagarika ibikorwa yakoraga muri Rayon Sport kandi ngo impande zombi zabyumvikanyeho.

Mu rwego rwo gukomeza gukurikirana imwe mu mishinga y’iterambere rya Rayon Sport Rudatsimburwa yari yaratangiye, Imena zamwemereye ko aba umunyamuruango (member) mukuru kimwe n’abagize iryo tsinda ry’Imena.

Mu mishinga Rudatsimburwa azakomeza gukurikirana harimo gushaka abaterankunga. Mu bo yatangiye kuganira nabo harimo isosiyete ya Tigo. Umunyamabanga wa Rayon Sport avuga ko ibiganiro bigeze kure bakaba bashobora gutangira gukorana nayo mu munsi ya vuba.

Mu Ugushyingo 2010 nibwo Rudatsimburwa yasinye amasezerano n’itsida ryitwa « Imena », rigizwe n’abafana bakuru bayoboraga ikipe ya Rayon Sport muri icyo gihe.

Muri ayo masezerano yagombaga kumara imyaka 7, Rudatsimburwa yemeye ko azafasha ikipe ya Rayon Sport gutera imbere, akagura abakinnyi bakomeye, ikipe ikongera gutwara ibikombe mu Rwanda ndetse ikaba ubukombe muri Afurika. Rudatsimburwa kandi yari yaremeye ko azishyura imyenda yose Rayon Sport yari ibereyemo ibigo n’abantu batandukanye kandi akazajya ahemba abakinnyi n’abatoza ku gihe.

Muri ayo masezerano, Rudatsimburwa yari yameye ko mu mpera z’ayo masezerano azubaka stade y’ikipe ya Rayon Sport bwite, izajya yakiriraho andi makipe.
Ku ukubitiro Rudatsimburwa yatangiye agerageza kubahiriza amasezerano yagiranye n’Imena, agura abakinnyi ashaka n’abatoza ariko nyuma y’amezi atatu yatangiye kudohoka, umushahara utangira kubura, ikipe itangira gusubira inyuma.

Nubwo ikipe ya Rayon Sport yari ifite umufatanyabikorwa wagombaga kujya ayikemurira ibibazo by’amikoro, yakomeje kubaho mu buryo bwo gushakisha, ugasanga rimwe na rimwe abakinnyi barivumbura ko batahembwe ndetse bamwe bagatoroka, bakanajya gushaka amaramuko bakinira andi makipe mu bindi bihigu cyane cyane muri Congo.

Kubera kudahembwa ku buryo buhoraho, bamwe mu bakinnyi b’ingenzi b’iyo kipe bayivuyemo bajya gushaka amakipe hirya no hino, umunya-Uganda, Mike Serumaga, wari waraguzwe ku bwa Rudatsimburwa yahise yigira gukina muri Ethiopia naho Peter Kagabo we ajya muri Police FC.

Mu gihe Rudatsimburwa yafashe Rayon Sport avuga ko azahita ayihesha igikombe cya Shampiyona yaherukaga gutwara muri 2004, shampiyona y’umwaka ushize yarangiye Rayon ihagaze nabi, kuko yari iri ku mwanya wa 6, ndetse n’abafana bayo baracitse ku bibuga kuko ari nta munezero ikipe yabo yari ikibagezaho kubera kudatsinda.

Muri shampiyona y’uyu mwaka, ubu Rayon Sport isoje imikino ibanza iri ku mwanya wa kane, gusa nabwo abakinnyi bakomeje kwijujutira ko badahemberwa ku gihe ndetse bakomeje kwanga gukora imyitozo, abakomoka hanze bisubirirayo ku buryo biri no mu byatumye iyo kipe igenda itsindwa imikino imwe n’imwe.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni byiza gushyigikira Rayon Sport, ariko abayoboz ba Rayon Sport bari bakwiye kwiga uburyo bafasha umwe mu batumye imenykana mu gihugu ndetse no mu mahanga urwaye bikomeye ariko akaba atagira gifasha kuko yabuze amafaranga yo kwivuza.

Uwo ni SEMBAGARE Jean Chrisostome wayikiniye kuva akiri umwana mutoya kugeza ahagaritse carriere ye ya sport. Abantu mwese muribuka amateka y’uwo mukinnyi wakiniraga Rayon kubera kuyikunda adategereje inyungu nk’uko benshi mu bakinnyi babigenza, kuko yayikiniraga hari amakipi yari afite amafaranga yamushakaga ariko yanga kuyajyamo ubihakana azabaze ababanye nawe bazi ukuntu za MUKUNGWA na ETINCELLES z’icyo gihe zagerageje kumugura akazitera utwatsi.

Ntiriwe mvuga menshi uwo mukinnyi yarwariye mu bitaro bya CHK bamubwira ko yakira ari uko bamubaze kandi ko kumubaga bisaba amafaranga umubare we ubwe atabona. None bavandimwe ko abanyarwanda dusanganywe ubumuntu twakora iki ngo turokore umuntu wadushimishije muri ruhago ?

N’ubwo ikipi ya Rayon yategura umukino umwe wo kumufasha amafaranga avuyemo bakayamugenera akivuza ataboreye mu rugo mu Nyakabanda.

Abifuza kumusura bamuhamagara kuri tel ye igendanwa ni 0784370507 n’utabona umwanya wo kumugeraho yamubaza uko amerewe dore ko ubu yifashisha imbago kugira ngo agende.

HUGUES yanditse ku itariki ya: 24-02-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka