Rayon yatsinze Kiyovu,Mukura irara ku mwanya wa mbere

Ikipe ya Mukura yatsinze AS Kigali ihita iyikura ku mwanya wa mbere,mu gihe Rayon Sports nayo yatsinze Kiyovu 2-0 mu mikino yabereye i Nyamirambo

Kuri uyu wa gattau kuri Stade ya Kigali habereye imikino ibiri yari yitezwe n’abantu benshi aho umukino wa mbere waje guhuza ikipe ya Mukura na AS Kigali,maze umukino uza kurangira Mukura itsinze AS Kigali ibitego 2-0,ibitego byatsinzwe na Ndayishimiye Christophe ndetse Hakizimana Muhadjili.

Undi mukino wa kabiri watangiye ku i Saa kumi n’ebyiri,maze ikipe ya Rayon Sports iza kwihererana kiyovu iyitsinda ibitego 2-0,ibitego byatsinzwe na Kwizera Pierrot mu gice cya mbere,ndetse na Ismaila Diarra ku mupira yari ahawe neza na Nshuti Dominique Savio mu gice cya kabiri.

Amafoto ku mukino wa Kiyovu Sports na Rayon Sports

Nyuma y’iyi mikino y’umunsi wa gatatu yakinwe uyu munsi,Mukura ubu iyoboye urutonde n’amanota 29,AS Kigali ni iya kabiri n’amanota 28,Rayon iya 3 n’amanota 25,naho APR Fc ikaza ku mwanya wa kane n’amanota 24

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nabazanga ngo apr fc yo ifite amanota angahe

mugabo sam yanditse ku itariki ya: 25-02-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka