Rayon itsinze Marines isimbura APR ku mwanya wa mbere

Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo gutsinda ikipe ya Marines ibitego 3-0 mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri iki cyumweru,yaje guhita ismbura APR Fc ku mwanya wa mbere

Ibifashijwemo by’umwihariko na ba rutahizamu bakomoka hanze y’u Rwanda,Rayon Sports itozwa na Massudi Djuma,yaje kurusha ku buryo bugaragara ikipe ya Marines,maze umukino urangira iyitsinze ibitego 3-0.

Mbere y’uko uyu mukino utangira,amakipe yombi ndetse n’abafana babanje gufata umunota wo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994.

Ku munota gusa wa kane w’umukino ikipe ya Rayon Sports yaje guhita ibona igitego cya mbere ku mupira wari uviuye muri koruneri,maze Davis Kasirye ahita atsinda igitego cy’umutwe,maze nyuma y’iminota mike gusa guhita atsinda ikindi gitego cya kabiri.

Ikipe ya Rayon Sports yakomeje kurusha ikipe ya Marines guhererakanya umupira mu kibuga ndetse no gusatira cyane,maze ku mupira wari uturutse kuri Manishimwe Djabel,Ismaira Diarra ukomoka mu gihugu cya Mali aza gutsinda igitego cya gatatu,ari nako igice cya mbere cyaje kurangira,ndetse n’umupira urangira ari bitatu bya Rayon Sports ku busa bwa Marines.

Mu yindi mikino yabaye Mukura yatsinzwe na Police 1-0,Rwamagana inganya As Kigali 0-0,naho Musanze itsindwa na Sunrise 1-0

Amakipe yabanjemo

Rayon Sports:Ndayishimiye Eric Bakame,Manzi Thierry,Niyonkuru Djuma Radju,Munezero Fiston,Imanishimwe Emmanuel,Niyonzima Olivier Sefu,Manishimwe Djabel,Nshuti Dominique Savio,Kwizera Pierrot,Davis Kasirye,Ismaila Diarra

Ikipe ya Rayon Sports yabanje mu kibuga
Ikipe ya Rayon Sports yabanje mu kibuga
Marines yabanje mu kibuga
Marines yabanje mu kibuga

Andi mafoto kuri uyu mukino

Urutonde rw’agateganyo

Ikipe Imikino Amanota
01 RAYON SPORTS 16 35
02 APR FC 16 34
03 MUKURA VS 16 32
04 POLICE FC 16 31
05 AS KIGALI 16 28
06 KIYOVU SPORTS 16 26
07 GICUMBI FC 16 22
08 SUNRISE FC 16 22
09 BUGESERA FC 16 21
10 AMAGAJU FC 16 19
11 MARINES FC 16 17
12 ESPOIR FC 16 16
13 MUSANZE FC 16 15
14 ETINCELLES FC 16 10
15 RWAMAGANA CITY FC 16 10
16 AS MUHANGA 16 5
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

kumara iminsi myinshi kurutonde uri uwambere ntutware igikombe ntacyo bimaze. ARSENAL irangiza Aller burigihe itayoboye? iheruka igikombe ryari? nikimwe na RAYON urebe iminsi Imara kumwanya wambere ariko se igiheruka kubwuhe Mwami? hhhhhhhhhhhhhhhhh
hhhhhhhhhhhhhhhhh
bbbbbbbbnbbnnñ

NYIRISHEMA Theogene yanditse ku itariki ya: 20-04-2016  →  Musubize

kumara iminsi myinshi kurutonde uri uwambere ntutware igikombe ntacyo bimaze. ARSENAL irangiza Aller burigihe itayoboye? iheruka igikombe ryari? nikimwe na RAYON urebe iminsi Imara kumwanya wambere ariko se igiheruka kubwuhe Mwami? hhhhhhhhhhhhhhhhh
hhhhhhhhhhhhhhhhh
bbbbbbbbnbbnnñ

NYIRISHEMA Theogene yanditse ku itariki ya: 20-04-2016  →  Musubize

Reka amakipe yo mu majyepfo tugotere hamwe andi makipe bana bacu:’Rayon sport y’i Nyanza ihere imbere naho A.S Muhanga y’i Muhanga ihere inyuma ubundi tubagotere hagati;aka wa musaza n’abana be umwe yabaye uwa mbere undi uwa nyuma ati :"Ni uko sha muri abagabo!Mujye mubagota umwe imbere undi inyuma".

maso yanditse ku itariki ya: 18-04-2016  →  Musubize

APR yihangane tuyiri inyuma

Sylvain yanditse ku itariki ya: 17-04-2016  →  Musubize

IMANA ishimwe ku ikipe yayo

merci yanditse ku itariki ya: 17-04-2016  →  Musubize

Rayon Rwose Gutinda Nibyayo,kuko Bariguhuza Neza!

Baziki Pierre yanditse ku itariki ya: 17-04-2016  →  Musubize

Oyeeeeeeee, irabikwiye kuko tuba twabiharaniye.

HABINEZA YUSUFU yanditse ku itariki ya: 17-04-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka