Rayon Sports yemeye kwishyura Michael Sarpong ibyo yamugombaga batandukana mu bwumvikane

Ikipe ya Rayon Sports iheruka kwirukana Michael Sarpong yemeye gutandukana nawe mu bwumvikane, imwishyura umushahara n’ibindi yamugomabaga

Nyuma y’icyumweru cyari gishize ikipe ya Rayon Sports yirukanye rutahizamu ukomoka muri Ghana Michael Sarpong, yaje kwicarana nawe bukmvikana gutandukana mu bwumvikane ndetse banakora inyandiko ibihamya.

Sarpong yatandukanye na Rayon Sports mu bwumvikane
Sarpong yatandukanye na Rayon Sports mu bwumvikane

Mu ibaruwa yaturutse mu buyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports, hagaragaramo ko Michael Sarpong yagaruye ibikoresho byose by’ikipe, ndetse kandi kimwe n’abandi bakinnyi ba Rayon Sports akaba na we yemeye ko umushahara w’ukwezi kwa kane atazawuhabwa.

Rayon Sports yemereye Michael Sarpong kumwishyura umushahara w’ukwezi kwa gatatu ungana n’ibihumbi Magana acyenda na mirongo itanu mu mafaranga y’u Rwanda (950 000Frws), ndetse anahabwa uduhimbazamusyi tw’imikino itandatu ya Muhanga, Heroes, Gicumbi Mukura na Kiyovu duhwanye n’ibihumbi 175 Frws, nk’uko bigaragara mu ibaruwa.

Ku ruhande rwa Rayon Sports, nayo yemeye kurekera amadorali 615 yari yagurije Michael Sarpong nk’itike yamuvanye Norvege, inavuga ko itazigera imwishyuza ibindi bikoresho by’ikipe atabashije gutanga.

Rayon Sports kandi yemeye ko izaguma kwishyurira Sarpong ubukode bw’inzu abamo kugeza igihe azaba avuye mu Rwanda asubiye iwabo cyangwa se igihe azaba agiye ahandi azahitamo.

Sarpong yavuze ko Rayon Sports izamuhora ku mutima
Sarpong yavuze ko Rayon Sports izamuhora ku mutima

Michael Sarpong kandi muri iyi baruwa, yashimiye Rayon Sportsavuga ko yari ayo yatumye aba uwo ari we kugeza uyu munsi, anasaba imbabazi uwo yaba yarabaje wese, anavuga ko Rayon Sports izamuhora ku mutima iteka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka