Michael Sarpong yamaze kwirukanwa na Rayon Sports

Rutahizamu w’umunya-Ghana Michael Sarpong wakiniraga Rayon Sports amaze kwirukanwa, ashinjwa ibyaha birimo gutuka Perezida wa Rayon Sports

Ku munsi w’ejo ni bwo twanditse inkuru yavugaga ko uyu rutahizamu yandikiwe na Rayon Sports asabwa ibisobanuro ku makosa atatu yashinjwaga, hadaciye amasaha menshi ikipe ya Rayon Sports yahise ifata umwanzuro wo kwirukana burundu uyu mukinnyi.

Michael Sarpong yamaze kwirukanwa muri Rayon Sports
Michael Sarpong yamaze kwirukanwa muri Rayon Sports

Michael Sarpong wageze muri Rayon Sports mu mwaka w’imikino ushize, yagombaga kurangiza amasezerano ye muri iyi kipe mu kwezi kwa 10/2020, akaba ari umwe muri ba rutahizamu bari bahagaze neza muri iyi shampiyona kuva yagera mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibamuhe ibyamategeka amugenera yigendere ntago arigutya byakagenze Koko ibyoyavuze yabivugishijwe numujinya wibyo ubuyobozi bwaribuyangaje yareba imibereho akabona bitazamworohera Reba 1) ntiyaherukaga guhembwa 2) yaramazimi si arimukwiruka mugushakisha ekip kuvayagaruka birashobokako yaratarakora nokugicer100 ubworero yatekerezaga uko agiyekubaho akumva biramurenze ibyemezo nzabanunva yaron yacu ahigana njyewe icyombona commute imeze nkaho hakora umuntu1 ariwe ufata imyanzuroyose kuko ubona harukuntu bitagendaneza

Emmy yanditse ku itariki ya: 23-04-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka