Rayon Sports yasanze Mukura iwayo iyihatsindira 1-0

Mukura Vs ku kibuga cyayo ntiyabashije kwikura imbere ya Rayon Sports yayihatsidiye igitego kimwe ku busa, cyatsinzwe na Davis Kasirye ku munota wa 65

Mu mukino wari utegerejwe n’abantu benshi, gusa imvura ikaza gutuma atari ko benshi binjira muri Stade Huye, ikipe ya Rayon Sports yaje gutsinda ikipe ya Mukura yari imbere y’abafana bayo, n’ubwo urebye abafana ba Rayon bashoboraga kuba baruta aba Mukura yari iwayo.

Stade Huye ahicara abanyacyubahiro
Stade Huye ahicara abanyacyubahiro

Ikipe ya Mukura nk’ikipe yari iwayo, niyo yatangiye isatira cyane ikipe ya Rayon Sports, ndetse iza no guhusha ibitego bigera kuri bitatu abafana basaga nk’aho bamaze kubara, maze igice cya mbere kiza kurangira ari ubusa ku busa.

Nyuma y'umukino......
Nyuma y’umukino......
Hari igice cyari gifite abafana benshi
Hari igice cyari gifite abafana benshi

Mu gice cya kabiri ikipe ya Rayon Sports yaje kongera kugaragaza ko ishaka amanota atatu, maze umukinnyi Manishimwe Djabel aza kugwa mu rubuga rw’amahina, umusifuzi amushija kwigusha ndetse anamuha ikarita y’umuhondo, gusa nyuma gato ku munota wa 65 Davis Kasirye yaje guhita atsindira Rayon Sports igitego, ari nacyo rukumbi cyahaye Rayon Sports amanota atatu.

Abakinnyi babanjemo

Mukura vs:
Mazimpaka Andre
Shyaka Philbert
Hakizimana Alimans
Ndayishimiye Celestin
Rukundo JMV
Ndayegamiye Abou
Mwiseneza Daniel
Zagabe JClaude
Habimana Yousuf
Ndayishimiye Christopher
Cyiza Hussein Mugabo

Rayon Sports:

Ndayishimiye Eric Bakame
Manzi Thierry
Munezero Fiston
Tubane James
Emmanuel Imanishimwe
Niyonzima Olivier Sefu
Kwizera Pierro
Muhire Kevin
Manishimwe Djabel
Nshuti Savio
Davis Kasirye

Andi mafoto kuri uyu mukino

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

None se buriya Mukura ntizafatirwa ibihano by’imvururu bateje?

[email protected] yanditse ku itariki ya: 28-04-2016  →  Musubize

ahaaa nizereko ferwafa iribufate ibyemezo kuruyu mukino kuko bitabaye ibi ntabwo twagira aho tugera .twgira abazi gukina bigihe gito kubera discipline yahafi yantaho RAYON OYEEEEEEEE igikombe nicyacu

faith yanditse ku itariki ya: 28-04-2016  →  Musubize

A P R FC.IGIKOMBENICYACU.OYE OYEEEE

ISHIMWE .EMMANUEL yanditse ku itariki ya: 28-04-2016  →  Musubize

Courage bahungu banjye hasigaye APR FC nimuyitsinda nukuziyegereza igikombe kuko kizaba aricyacu. Rayon sport oyeeee

ernest yanditse ku itariki ya: 28-04-2016  →  Musubize

Courage bahungu banjye hasigaye APR FC nimuyitsinda nukuziyegereza igikombe kuko kizaba aricyacu. Rayon sport oyeeee

ernest yanditse ku itariki ya: 28-04-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka