Rayon Sport yongeye kwiyambaza abafana

Nyuma y’aho Rayon Sport itandukaniye n’uwari umufatanyabikorwa wayo, Albert Rudatsimburwa, kubera ko yananiwe gushyira mu bikorwa imishinga y’iterambere yari yaremeye kuzakorera iyo kipe, itsinda ‘Imena’ riyobora Rayon Sport ryongeye kwiyambaza abafana ngo bafashe ikipe yabo.

Kuva tariki 27/02/2012, itsinda Imena ryatangije gahunda bise ‘Rayon Sport week’ mu rwego rwo kumenyesha abakunzi b’iyo kipe ko ari nta muterankunga ifite bityo bagasabwa kongera kuyifasha ; nk’uko bitangazwa n’umuvugizi wa Rayon Sport, Olivier Gakwaya.

Gakwaya avuga ko bashyizeho uburyo buzajya bukoreshwa hifashishijwe telefoni, maze abafana bo hirya no hino mu gihugu bakohereza amafaranga bijyanye n’uko bifite.

Kugeza ubu Rayon Sport nta muterankunga ifite uhoraho kuko na Albert Rudatsimburwa wabigerageje yatandukanye nayo nyuma y’umwaka umwe gusa ayifashe.

Rayon Sport imaze iminsi mu biganiro na sosiyete y’itumanaho Tigo kugira ngo ijye itera inkunga Rayon Sport mu buryo buhoraho uretse ko kugeza ubu nta mwanzuro ibyo biganiro biratanga.

Kuva Rayon Sport yabaho mu 1968 kugeza ubu, iyi kipe yagiye ibeshwaho cyane cyane n’abafana bayo, kuko akenshi umusharaha ndetse n’andi mafaranga akenerwa n’ikipe mu buzima bwa buri munsi, aturuka mu yo abafana bishyura ku kibuga ku minsi y’imikino cyangwa se ku myitozo.

Nubwo Rayon Sport yakunze guhura n’ibibazo by’amikoro kugeza n’ubu, abayikunda bakomeza kwiterateranya bagashakisha uko yakora imyitozo ndetse bagahemba abakinnyi ariko umushahara ukaboneka utinze cyane.

Ibyo byagiye bituma abakinnyi ba Rayon Sport cyane cyane abanyamahanga binuba bakanga gukora imyitozo, rimwe na rimwe bagahitamo kwisubirira iwabo, bakazagaruka ari uko umushahara ubonetse.

Muri shampiyona, Rayon Sport iri ku mwanya wa kane n’amanota 22 ikaba irushwa amanota 5 na Police iri ku mwanya wa mbere n’amanota 27.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka