Rayon Sport FC na APR FC zagabanye amanota

Umukino wahuje Rayon Sport FC na APR FC kuri Stade Amahoro i Remera kuri icyi cyumweru, mu mahane no kutavuga rumwe ku misifurire, warangiye aya makipe anganyije ibitego bibiri kuri bibiri.

Nyuma yo kugaragaza umupira mwiza abasore ba APR botsa igitutu abakinnyi b’inyuma ba Rayon Sport, Mugiraneza Jean Baptiste Miggy, ku mupira mwiza uvuye muri Koroneri (corner) yahawe n’umunya Uganda Dan Wagaluka, yahise awerekeza mu rushundura n’umutwe icya mbere kiba kirinjiye.

Rayon Sport yakoreshaga cyane abakinnyi bayo bo ku mpande yaje kubona penaliti itaravuzweho rumwe ku ubwo Kabange Twite wari wakinishijwe inyuma yashyiraha hasi Hamis Cedric mu rubuga rw’amahina maze nta kuzuyaza Ndayisenga Fuadi usanzwe atera penaliti za Rayon Sport umupira awerekeza mu rushundura rw’izamu ryari ririnzwe na Ndoli jean Claude, amakipe aruhuka nganya igitego kimwe kuri kimwe.

Igice cya kabiri cyaranzwe n’ubwitange bwinshi ku ikipe ya Rayon Sport yari inashyigikiwe n’abafana bayo bari biganje muri Stade Amahoro dore ko yari yanuzuye, maze nyuma yo guhana umupira neza bacenga abakinnyi b’inyuma ba APR, Hamis Cedric umusore w’Umurundi wigaragaje cyane muri uwo mukino atsinda igitego cyiza ku mupira yahawe na Kapiteni wa Rayon Sport Karim Nizigiyimana “Makenzi”

Rayon Sport yamaze umwanya munini w’igice cya kabiri yihariye umukino ariko igapfusha ubusa amahirwe yo kubona igitego cya gatatu, dore ko n’umunyezamu wa APR Ndoli Jean Claude yari yabaye ibamba imipira myinshi akayikuramo.

Ubwo abakunzi ba Rayon bari batangiye kwishima babona ko amanota atatu y’umunsi bashobora kuyatahana, Nshutimanagara Ismail ‘Kodo” yaje guhagarika ibyishimo byabo ubwo yinjiraga mu kibuga asimbuye Papy Faty agahita atsinda igitego cya kabiri cya APR ku mupira waturutse ku munyezamu wa Rayon Sport Juma Mpongo wakuyemo ishoti riremereye ryari ritewe na Kapieni wa APR Olivier Karekezi ariko umupira uramucika.

Nyuma yo kunganye,Ernie Brandts, umuholandi utoza APR, wari wagaragaje ko utishimiye imisifurire, yirinze kuvugana n’itangazamakuru ariko Olivier karekezi we mu magambo make yatangaje ko ngo n’ubwo basifuriwe nabi ariko bagerageje kwitwara neza gusa ngo penaliti yatanzwe yabaciye intege.

Jean Marie Ntagwabira utoza Rayon Sport we yavuze ko ababajwe no kunganya umukino kuko yabonaga Rayon Sport ari yo kipe yonyine yashoboraga kuyitsinda APR. Yavuze ko yanejejwe muri rusange n’uko abakinnyi be bakinnye uretse ko atabuze kunenga umunyezamu.

“Twakinnye umupira mwiza, gusa twabuze amahirwe menshi ariko muri rusange abakinnyi bose bakinnye neza. APR yadutsinze ibitego batateguye neza ariko twebwe twagaragaje umukino mwiza.
Gusa ndacyafite ikibazo cy’umunyezamu kuko nazanye Juma Mpongo nyuma yo kubura umunyezamuru nifuzaga ariko nta kundi tugomba gukoresha abo dufite gusa duteganya kuzashaka umunyezamu mwiza mbere y’uko dukina umikino yo kwishyura”

Mu yindi mikino y’umunsi wa gatanu wa shampiyona yabaye ku wa gatandatu , Police FC yatsinze Nyanza FC igitego kimwe ku busa, Marine itsinda AS Kigali kimwe ku busa bihita bituma AS Kigal ijya ku mwanya wa nyuma, mu gihe Mukura, mu rugo kuri Stade Kamena i Huye, yahatsindiye La Jeunesse ibitego bibiri kuri kimwe.

Ku cyumweru Etincelles yatsindite Amagaju igitego kimwe ku busa kuri Stade Umuganda i Rubavu naho Espoir itsindirwa mu rugo i Rusizi ibitego bibiri kuri kimwe na Kiyovu

Ku munsi wa gatanu wa shampiyona APR iracyayoboye urutonde n’amanota 13, ikaba iyanganya na Etincelles, ku mwanya wa gatatu hari Police FC ifite amanota 11 mu gihe Rayon Sport ubu iri ku mwanya wa kane n’amanota 10, ikaba iyanganya na Kiyovu Sport iri ku mwanya wa gatanu.

Nyuma yo gutsindwa imikino yayo yo ku munsi wa gatanu wa shampiyona, AS Kigali na Espoir ziri ku myanya ibiri ya nyuma aho Epoir iri ku mwanya wa 11 n’inota rimwe mu gihe AS Kigali iza ku mwanya wa nyuma n’inota rimwe na yo.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka