Rayon Sport: Bonfils yarasezeye naho Kanombe aburirwa irengero

Ubuyobozi bwa Rayon Sport buratangaza ko Twahirwa Bonfils Christian na Hategekimana Afrodis ‘Kanombe’ batakibarizwa mu ikipe ya Rayon Sport ndetse ko batazi n’irengero ryabo.

Umunyamabanga mukuru wa Rayon Sport, Olivier Gakwaya, yavuze ko Twahirwa Bonfils we mbere yo kugenda yanditse ibaruwa isezera ku mirimo ye ko gukinira iyo kipe mu gihe Hategekimana Afrodis we kugeza ubu batazi aho yarengeye.

Gakwaya avuga ko nubwo Twahirwa yanditse ibaruwa isezera muri Rayon, iyi kipe izamukurikirana kuko yari agifitanye nayo amasezerano.

Gakwaya yavuze ko uyu mwaka ugitangira bamuhaye amafaranga yo kumugura none yanagiye atarangije amasezerano angana n’umwaka yari afitanye n’iyo kipe yambara ubururu n’umweru. Ngo agomba kugaruka agakina kugeza amasezerano arangiye cyangwa agasubiza amafaranga bamuhaye.

Rayon Sport ivuga kandi ko na Hategekimana Afrodis ‘Kanombe’ bivugwa ko yaba yaragiye gukina muri Djibouti, yagiye atarangije amasezerano nawe akaba azakurikiranwa kuko na we hari amafaranga yahawe agomba kugarura niba atagishaka gukinira iyo kipe.

Abo bakinnyi uko ari babiri bavuye mu ikipe ya Rayon Sport nyuma y’amezi abiri bari bamaze badahembwa ndetse ikaba ariyo yabaye intandaro yo gusezera muri iyo kipe. Hashize iminsi igice kinini cy’abakinnyi aba Rayon Sport baranze kwitabira imyitozo ariko ubu barongeye barayisubukura bitegura shampiyona.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka