Perezida Kagame yahaye Amavubi impanuro mbere yo gukina na DR Congo

Perezida Kagame yibukije Ikipe y’Igihugu y’Umupira w’Amaguru, Amavubi, ko mu marushanwa irimo ya CHAN 2016 ihagarariye Abanyarwanda bose bityo ko igomba kwitwara neza.

Mu kiganiro barimo kugirana kuva mu ma saa munani kuri uyu wa 28 Mutarama 2016, Perezida Kagame yayihaye impanuro zitandukanye zishobora gutuma yitwara neza mu mukino uzayihuza na DR Congo kuri uyu wa 30 Mutarama 2015.

Abakinnyi b'Amavubi bashyikiriza Perezida Kagame umupira wasinyweho n'abakinnyi bose b'Amavubi
Abakinnyi b’Amavubi bashyikiriza Perezida Kagame umupira wasinyweho n’abakinnyi bose b’Amavubi
Abatoza n'abakinnyi b'Amavubi bafata ifoto y'urwibutso na Perezida wa Republika y'u Rwanda Paul Kagame
Abatoza n’abakinnyi b’Amavubi bafata ifoto y’urwibutso na Perezida wa Republika y’u Rwanda Paul Kagame

Yagize ati “Intsinzi yanyu kugeza ubu ni ikimenyetso cy’akazi gakomeye mwakoze ariko hari byinshi tukibakeneyeho.”

Yibukije Ikipe y’Igihugu, Amavubi, ko uko itsinda ariko akazi karushaho gukomera. Ati “Kugira ngo mugere kure birenzeho mugomba gukora cyane no kugira ikinyabupfura.”

Perezida wa Republika asinya ku mupira w'Amavubi
Perezida wa Republika asinya ku mupira w’Amavubi

Yakomeje agira ati “Niba ikipe yanyu idashobora kugira ikinyabupfura, umusaruro wanyu uzarangwa n’ingaruka z’uburere bubi.”

Kapiteni w'Amavubi Tuyisenge Jacques yijeje Perezida wa Republika ko bazakomeza kwitwara neza
Kapiteni w’Amavubi Tuyisenge Jacques yijeje Perezida wa Republika ko bazakomeza kwitwara neza
Emery Bayisenge na Ndayishimiye Eric Bakame baganira na Ministri James Kabarebe
Emery Bayisenge na Ndayishimiye Eric Bakame baganira na Ministri James Kabarebe

Yabwiye abakinnyi ko bafite impano bakaba bagomba kwiha intego yo kuzikoresha batizigamye kugira ngo batange umusaruro ushimishije. Ati “Nta kindi cyagombye kubashimisha uretse kugera kure hashoboka.”

Ministri James Kabarebe uzwiho gukurikirana cyane imikino,aha yaganirizaga abakinnyi b'Amavubi
Ministri James Kabarebe uzwiho gukurikirana cyane imikino,aha yaganirizaga abakinnyi b’Amavubi
Bari bafite akanyamuneza .....
Bari bafite akanyamuneza .....
Emery Bayisenge na Yannick Mukunzi
Emery Bayisenge na Yannick Mukunzi
Bungurana ibitekerezo
Bungurana ibitekerezo
Djihad Bizimana,Jimmy Mulisa,Munezero Fiston na Johnny McKinstry
Djihad Bizimana,Jimmy Mulisa,Munezero Fiston na Johnny McKinstry
Emery Bayisenge na Faustin Usengimana
Emery Bayisenge na Faustin Usengimana
Yannick Mukunzi,Emery Bayisenge , Rusheshangoga Michel na Djihad Bizimana
Yannick Mukunzi,Emery Bayisenge , Rusheshangoga Michel na Djihad Bizimana
Bafata amafoto ...
Bafata amafoto ...
Bajya gufata imodoka
Bajya gufata imodoka
Nyuma yo guhabwa impanuro,buriye imodoka basubira mu mwiherero
Nyuma yo guhabwa impanuro,buriye imodoka basubira mu mwiherero

Yababwiye kandi ko Abanyarwanda bose bari inyuma y’Amavubi kandi ko iyi kipe ihagarariye Abanyarwanda ikaba ikina mu izina ry’Abanyarwanda.

Ati “Buri wese ashobora gutsindwa ariko gutsindwa utakoresheje ubushobozi bwawe bwose byo si ibyo kwihanganira.”

Perezida Kagame ati "Muzakine neza"
Perezida Kagame ati "Muzakine neza"

Yabasabye kwigirira icyizere aho gushingira ku mahirwe, ababwira ko intsinzi ituruka mu cyizere cyo gutsinda umuntu aba yifitiye.

Umutoza McKinstry na Kapiteni Tuyisenge Jacques bashimiye Perezida wa Republika ukomeje kubashyigikira
Umutoza McKinstry na Kapiteni Tuyisenge Jacques bashimiye Perezida wa Republika ukomeje kubashyigikira

Nyuma yo guhura na Perezida wa Republika,umutoza w’Amavubi Johnattan McKinstry yatangaje ko izi ari izindi mbaraga bahawe na Perezida wa Republika,anatangaza ko bazagerageza kwitwara neza uko bashoboye.

McKinstry ati "Ni iby’agaciro gakomeye cyane kuba umukuru w’igihugu yafashe umwanya akaganira n’abakinnyi, ku giti cyabo birabongerera imbaraga mu gukomeza gutegura umukino dufite imbere"

Kapiteni w’ikipe y’igihugu Tuyisenge Jacques nawe yashimiye cyane Perezida wa Republika,avuga ko yabasabye gushyira imbaraga mu gushaka intsinzi,ndetse Kapiteni yanatangaje ko ibyangombwa byose kugira ngo batsinde babihabwa.

Tuyisenge Jacques yagize ati "Warebaga ku isura ya buri mukinnyi ubwo Perezida wa Republika yatuganirizaga,wabonaga ko buri wese hari icyo ari kumva kigiye kumufasha kuzitwara neza mu mukino dufite ku wa gatandatu,kandi ntacyo twakiwtwaza tudatsinze kuko ibisabwa byose turabihabwa kandi twitaweho nk’abantu bahagarariye igihugu"

Ikipe y’igihugu Amavubi ikaba iri gutegura umukino wa 1/4 cy’irangiza aho izaba ikina na Republika iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa gatandatu taliki ya 30/01/2016 kuri Stade Amahoro ku i Saa Cyenda z’amanywa.

Andi mafoto menshi mwayasanga kuri Flickr munyuze hano

Amafoto: Muzogeye Plaisir

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 11 )

Turabashigikiye cyane kandi Imana yatumwe chan ibera murwagasabo nuko yagiraga ngo tuzishime plz nshutiza bavandimwe, Nimuze dushigikire ikipe yacu amavubi, nayo ntazadutenguhe.Amavubi oyeeeeeee

Mbabazi yanditse ku itariki ya: 30-01-2016  →  Musubize

Abanyarwanda twese dufatanyije n’umukuru w’igihugu cyacu ndetse n’inshuti z’u Rwanda dushyigikiye ikipe yacu ubundi DRC tuyereke ko yabaye insina ngufi iyo igeze imbere y’u Rwanda.Ku bwanjye ndabona ari bibiri by’u Rwanda kuri kimwe cya DRC.

OLIVIER KARIMWABO yanditse ku itariki ya: 30-01-2016  →  Musubize

Turabashyigikiye

dudu2020 yanditse ku itariki ya: 29-01-2016  →  Musubize

Abakinnyi bigihugu cyacu tubarinyuma bazakore ibishoboka byose dutsinde uyu mukino w’irushanwa ubundi dukomeze twiheshe agaciro n’ umubyeyi wacu Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda

Dusabihirwe venant yanditse ku itariki ya: 29-01-2016  →  Musubize

turashimira presida wa Repubriqua poul kagame kumpanuro nziza yahaye abakinnyi bigihugu amavubi natwe tuti tubarinyuma kdi kubera urundo imana ikunda u Rwanda nabarutuye twizeye itsinzi.amavubi oye oy!!!!

sylivie yanditse ku itariki ya: 29-01-2016  →  Musubize

Harigihe bikunda, rimwe na rimwe bikanga,ariko kuri ubu "NO EXCUSE". Byose mwarabibonye, kandi nibinanga ntimuzabe hari imbaraga musigaranye. GOOD LUCk

alias yanditse ku itariki ya: 29-01-2016  →  Musubize

basore bacu tubari inyuma twese abanyarwanda

Bugingo Germain yanditse ku itariki ya: 29-01-2016  →  Musubize

Uwagira umugira inama nka Presida wacu, yaba agira Imana. Basore, ntimuzadutenguhe, cyane muzabikore nkuko Umusaza wacu ibye abiyoborana ubushishozi akesa Imihigo. Namwe ibyari byarananiranye, IKI NICYO GIHE./tHIS IS THE TIME.

Mbanda Steven yanditse ku itariki ya: 28-01-2016  →  Musubize

Uwagira umugira inama nka Presida wacu, yaba agira Imana. Basore, ntimuzadutenguhe, cyane muzabikore nkuko Umusaza wacu ibye abiyoborana ubushishozi akesa Imihigo. Namwe ibyari byarananiranye, IKI NICYO GIHE./tHIS IS THE TIME.

Mbanda Steven yanditse ku itariki ya: 28-01-2016  →  Musubize

Nanjye nku munya uba hanze nifuzako uriya mukino twazawugsinda

ntabanganyimana français yanditse ku itariki ya: 28-01-2016  →  Musubize

twishimiye impanuro pelezida wacu yatanze. abakinnyi nibashyiramo imbaraga bagakina bitanga ntibasigane burumwe akitanga ukobishoboka byanze bikunze itsinzi tuzayibona

felecien yanditse ku itariki ya: 28-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka