Perezida Kagame yahawe igihembo cy’indashyikirwa mu guteza imbere Siporo

Perezida Paul Kagame yahawe igihembo nk’uwakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu guteza imbere siporo by’umwihariko umupira w’amaguru, iki gihembo akaba yagiherewe mu muhango wabereye i Kigali muri Serena Hotel.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Werurwe 2023 muri Serena Hotel i Kigali, habereye umuhango wo gutanga ibihembo kuri Perezida Kagame w’u Rwanda, ndetse n’Umwami wa Maroc, Mohamed VI.

Ni ibihembo bahawe nk’abakuru b’ibihugu bakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu iterambere rya Siporo muri Afurika (CAF President’s Outstanding Achievement Award 2022).

Ni ibihembo byatanzwe na Perezida wa FIFA Gianni Infantino ari kumwe na Perezida wa CAF Dr Motsepe.

Uyu muhango kandi wanitabiriwe n’abayobozi b’inzego z’umupira w’amaguru ku isi bitabiriye inama ya 73 ya FIFA izabera mu Rwanda ku wa Kane tariki 16 Werurwe 2023 muri BK Arena.

Perezida wa CAF, Dr Patrice Motsepe, ageza ijambo ku bitabiriye ibi birori
Perezida wa CAF, Dr Patrice Motsepe, ageza ijambo ku bitabiriye ibi birori
Gianni Infantino uyobora ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru ku isi (FIFA) na we yitabiriye iki gikorwa
Gianni Infantino uyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) na we yitabiriye iki gikorwa

CAF Achievements Awarievements Awards

Bamwe mu bihangange byakanyujijeho mu mupira w’amaguru bakanyujijeho bitabiriye uyu muhango barimo Umunya-Ghana Asamoah Gyan, Umunya-Senegal Khalilou Fadiga, Herita Ilunga wa RDC, Umunya-Cameroun Pierre Webo, Lucas Radebe wahoze ari kapiteni wa Afurika y’Epfo, Umunya-Ghana Kwadwo Asamoah,

Abakaknyujijeho mu bagore harimo Gaelle Enganamouit wakiniye ikipe y’igihugu y’abagore ya Cameroun, Abanya-Afurika y’Epfo Portia Modise na Amanda Dlamini n’Umunya-Nigeria Perpetua Nkwocha.

Mu ijambo rya nyuma yo guhabwa iki gihembo, Perezida Kagame yabwiye bari bitabiriye ibi birori amateka u Rwanda rwanyuzemo, ndetse anavuga ko umupira w’amaguru uri mu byatekerejweho.

Yagize ati “U Rwanda rwanyuze mu mateka ndetse twanakuyemo isomo, kimwe mu bintu byadufashije gusohoka muri ibyo bibazo harimo umupira w’amaguru”

Yakomeje avuga ko Afurika ifite impano mu mupira w’amaguru, ariko hakwiye kugira igikorwa kugira ngo abakinnyi ntibajya bajya hanze ya Afurika gushaka ibyo Afurika idafite.

“Afurika ifite impano, ibyo nta kubishidikanyaho. Ariko abakinnyi bacu beza ntibagakwiye buri gihe gushaka kujya hanze ngo bahazamurire impano zabo, tugomba gukora ibishoboka byose, ngo ibyo bajya gushaka hanze natwe tube tubifite”

Perezida wa FIFA Gianni Infantino yashimye Perezida Kagame n’Umwami wa Maroc (wari uhagarariwe na Minisitiri w’Uburezi na Siporo) ku bikorwa by’Indashyikirwa mu mupira w’amaguru.

Ati "Turi hano ngo twishimire abantu babiri b’indashyikirwa, bakoze ibikorwa bidasanzwe mu mupira w’amaguru. Nk’uko tubizi umupira w’amaguru ni ikintu cy’ingenzi mu buzima, bakoze ibikorwa bidasanzwe mu buzima, mu buzima bwa Miliyoni na Miliyoni z’abatuye isi"

Reba ibindi muri iyi Video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka