Partey muri Arsenal, Cavani muri Man Utd-Uko amakipe i Burayi yitwaye muri Mercato

Ku munsi wa nyuma w’igura n’igurisha ry’abakinnyi, Edinson Cavani na Thomas Partey ni bamwe mu bavuzwe cyane, mu gihe Chelsea ari yo yatanze amafaranga menshi ku isoko.

Isoko ry'igura n'igurisha ryaraye rifunze amakipe yiguriye abakinnyi andi biranga
Isoko ry’igura n’igurisha ryaraye rifunze amakipe yiguriye abakinnyi andi biranga

Saa sita z’ijoro zo ku wa Mbere tariki 05/10/2020, nibwo isoko ry’igura n’igurisha ku mugabane w’i Burayi ryari rifunzwe, rirangira ikipe ya Arsenal na Manchester United ari zo zisinyishije abakinnyi mu minota ya nyuma.

Abakinnyi batanu bavuzwe cyane mu basinyishijwe ku munsi wa nyuma

1. Thomas Partey muri Arsenal

Nyuma y’imyaka 8 akinira ikipe ya Atletico Madrid, umunya-Ghana Thomas Partey w’imyaka 27 yamaze gusinyira ikipe ya Arsenal amasezerano y’imyaka ine, akazajya yambara numero 18 nyuma yo gutangwaho Miliyoni 45 z’Amapounds.

Thomas Partey azajya yambara numero 18 muri Arsenal
Thomas Partey azajya yambara numero 18 muri Arsenal

Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati yasinyishijwe nyuma y’aho ibiganiro hagati y’amakipe yombi byasaga nk’ibyananiranye bijyanye n’igiciro cy’umukinnyi, biba ngombwa ko Arsenal ifata umwanzuro wo kwemera kwishyura amafaranga yari ari mu masezerano y’uyu mukinnyi.

2. Edinson Cavani muri Manchester United

Ku myaka ye 33 nyuma yo gutandukana na Paris Saint-Germain, umunya-Uruguay Edinson Cavani yamaze gusinyira ikipe ya Manchester United amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa, akaba yahise anahabwa numero 7 isanzwe ihabwa ibihangange.

3. Eric Maxim Choupo-Moting muri Bayern Munich

Eric Maxim Choupo-Moting yamaze kugera muri Bayern
Eric Maxim Choupo-Moting yamaze kugera muri Bayern

Ni rutahizamu w’imyaka 31 ukomoka mu gihugu cya Cameroun, akaba yasinyiye ikipe ya Bayern Munchen amasezerano y’imyaka ibiri avuye muri Paris Saint-Germain, akaba yitezweho kunganira ubusatirizi bw’iyi kipe busanzwe buyobowe na Robert Lewandowski.

4. Rafinha Alcantra muri Paris Saint-Germain

Uyu ni umwe mu bakinnyi batunguranye ku munsi wa nyuma, aho uyu munya-Brasil wari umaze imyaka icyenda muri FC Barcelone, ariko akaba yaragiye atizwa mu makipe arimo Celta Vigo na Inter de Milan, ubu yamaze kugurishwa bidasubirwaho mu ikipe ya Paris Saint-Germain.

5. Bouna Sarr wavuye muri Olympique de Marseille yerekeza muri Bayern

Ni myugariro w’imyaka 20 ukomoka i Conakry muri Côte d’Ivoire, akaba yasinyiye ikipe ya Bayern Munchen atanzweho asaga Miliyoni 10 z’amapounds, akazajya yambara numero 20.

Abandi bakinnyi bahinduye amakipe ku mugabane w’i Burayi muri iyi minsi ya nyuma:

Chris Smalling - Man Utd > AS Roma

Tiemoue Bakayoko - Chelsea > Napoli

Lucas Torreira - Arsenal > Atletico Madrid

Matteo Guendouzi - Arsenal > Hertha Berlin

Ryan Sessegnon - Tottenham > Hoffenheim

Davy Klaassen - Werder Bremen > Ajax

Eric Maxim Choupo-Moting > PSG to Bayern Munich

Douglas Costa - Juventus > Bayern Munich

Justin Kluivert - Roma > RB Leipzig

Sofiane Boufal - Southampton > Angers

Gerard Deulofeu - Watford > Udinese

Aleix Garcia - Man City > Dinamo Bucharest

Sandro Ramirez - Everton > SD Huesca

Saido Berahino - Zulte Waregem > Sporting de Charleroi

Ibindi byari byitezwe......

Kuri uyu munsi wa nyuma w’igura n’igurisha, byari byitezwe ko ikipe ya Manchester United ishobora kuza gusinyisha Ousmane Dembélé imukuye muri FC Barcelona, iyi na yo ikaba yahita isinyisha Memphis Depay ukinira Lyon, ariko amasaha yarinze arangira bidakunze, bombi baguma mu makipe yabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka