Pappy Faty yafashije APR FC gusezerera Tusker

Ishoti riremereye umusore w’i Burundi, Pappy Faty, yateye mu izamu ku munota wa 62, niryo ryahesheje APR FC gukomeza mu mikino ya Champions League, ubwo yasezereraga Tusker yo muri Kenya iyitsinze igitego kimwe ku busa kuri stade Amahoro ku cyumweru tariki 04/03/2012.

Nubwo yakiniraga mu rugo APR FC yagaragaje umukino mubi, mu gice cya mbere yarushijwe na Tusker ariko ba rutahizamu ba Tusker birangaraho.

Ibintu byaje guhinduka mu gice cya kabiri ubwo umutoza wa APR FC, Umuholande Ernie Brandts, yasimbuzaga Diego Alves Oliviero agashyiramo Iranzi Jean Claude.

Iranzi uzwiho kuzamukana imipira myiza ku ruhande rw’ibumoso ntiyatinze kwigaragaza kuko ku munota wa 62, yahereje Pappy Faty umupira mwiza cyane wari uvuye muri koroneri, maze Faty awerekeza neza mu rushundura APR itangira kuyibora umukino ityo.

Kubona igitego kwa APR nta kintu kinini byahinduye ku mikinire yabo kuko Tusker ifite abasore bafite ibigango kandi banyaruka. Tusker yakomeje kuyotsa igitutu APR ariko ba rutahizamu ba Tasker bagatera imipira idakanganye ku izamu rya APR itarigeze igora Ndayishimiye Jean Luc wari uhagaze neza mu izamu rye.

Nubwo benshi mu bakunzi ba APR batari bafitiye icyizere ikipe yabo kuri uwo mukino kubera ko yakinaga umukino udashimishije, APR yakomeje kwihagararaho ku ruhande rw’inyuma kuko wasangaga Mbuyu Twite uhagaze neza muri iki gihe yabujije ba Rutahizamu ba Tusker gutambuka.

Icyo gitego kimwe rukumbi APR yatsinze cyatumye ibona itike yo gukomeza, kuko mu mukino ubanza wabereye Nyayo Stadium i Nairobi amakipe yombi yari yanganyije ubusa ku busa.

Nyuma y’umukino, Sammy Omollo wa Tusker yavuze ko ikipe ye yagize amahirwe makeya mu gice cya mbere ngo naho ubundi iyo ayabyaza umusaruro aba yaratsinze uwo mukino.

Yabisobanuye atya “Twabonye amahirwe menshi mu gice cya mbere ariko ntitwayabyaza umusaruro. Akenshi iyo wabonye amahirwe nk’ariya ntubone igitego biragoye ko watsinda. APR yaje mu gice cya kabiri yahinduye umukino ikina neza ndetse amahirwe ibonye irayakoresha, nta kundi niko bimera. Gusa ndashimira abasore banjye kuko bakinnye neza kurenza uko bakinnye umukino ubanza wabereye i Nairobi”.

N’akanyamuneza kenshi, Ernie Brandts utoza APR yemeye ko ikipe ye yakinnye nabi mu gice cya mbere, gusa ashimangira ko mu mupira w’amaguru icy’ingenzi ari intsinzi kurusha gukina umupira mwiza.

“Nibyo kuko byagaragaye ko tutakinnye neza mu gice cya mbere, wabonaga abakinnyi banjye badahuza neza umukino, ariko mu gice cya kabiri twaje gukina neza kuko nabwiye Pappy Faty na Miggy ko bafungura umukino barabikora kandi byatanze umusaruro, ndumva icyo twakishimira ari umusaruro wavuye mu mukino”.

Abajijwe uko agiye kwitegura Etoile Sportive du Sahel bazahura mu cyiciro gikurikiyeho, dore ko ari imwe mu makipe yo mu bihugu by’Abarabu akunze gusezerera APR FC, Brandts yavuze ko agomba kubanza kumenya neza imikinire yayo akabanza akayiga akazabona kugira icyo atangaza nyuma.

Nubwo APR FC ariyo ikunze guhagararira u Rwanda mu mikino ya Champions League, ntijya ipfa kurenga umutaru. Umwaka ushize yasezererewe ku ikubitiro na Club Africain yo muri Tuniziya itsinzwe ibitego 6 kuri 2 mu mukino ubanza n’uwo kwishuyura.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi

APR FC: Ndayishimiye Jean Luc, Karekezi Olivier, Bagoole Johnson, Kavuma Habib, Mbuyu Twite, Alex de Avilla Peixoto, Mugiraneza Jean, Papy Faty, Kabange Twite, Diego Oliviero Alves and Douglas Lopes Carneiro

Tusker: Olouch Otieno, Shikokoti Ebenzi, Otieno Atudo, Okot Atsali, Mandela Onyango, Odhiambo Opiyo, Ojwang Okello, Onyango Ochieng, Kagogo Patrick, Were Ooko and Mukaisi Alusiola.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka