Olivier Nizeyimana yongeye kuyobora Mukura,Nayandi Abraham agaruka muri Komite

Nizeyimana Olivier wari umaze imyaka ine ayobora ikipe ya Mukura yongeye gutorerwa kuyobora iyo kipe mu gihe cy’imyaka ine,mu gihe uwo yari yarasimbuye ari we Abraham Nayandi atorerwa kuba Visi-Perezida w’iyi kipe ibarizwa mu karere ka Huye

Kuri iki cyumweru taliki ya 26 Nyakanga 2015,nibwo inama y’inteko rusange y’ikipe ya Mukura Victory Sports yateranye,maze itora komite nshya yahawe manda y’imyaka ine.

Olivier nyuma yo kongera gutorerwa kuyobora Mukura
Olivier nyuma yo kongera gutorerwa kuyobora Mukura
Umuyobozi w'akarere ka Huye Kayiranga Muzuka Eugene nawe yari ahari
Umuyobozi w’akarere ka Huye Kayiranga Muzuka Eugene nawe yari ahari
Abanyamuryango ba Mukura mu nama yatoye komite
Abanyamuryango ba Mukura mu nama yatoye komite

Ahagana mu ku i Saa tanu za mu gitondo nibwo mu cyumba cy’inama cy’akarere ka Huye hari hatangiye iyo nama,inama yari yari iyobowe na Perezida wari usanzwe ayobora ikipe ya Mukura ariwe Nizeyimana Olivier.

Bakurikirana inama
Bakurikirana inama

Nyuma yo kwemeza abanyamuryango bashya bagera kuri 72,abagera kuri 90 nibo bitabiriye amatora,aho hatowe komite nyobozi,komite ngenzuzi na Komite nkempurampaka.

Mu gikorwa cy'amatora
Mu gikorwa cy’amatora

Abatowe

Komite nyobozi :

Perezida : Nizeyimana Olivier
Visi Prezida : Nayandi Abraham
Umunyamabanga mukuru : Sheikh Hamdan Habimana
Umubitsi : Mutemberezi Samvura Paulin

Komite ngenzuzi :

Biziramwabo Gervais
Rutaganira Methode

Komite nkemurampaka :

Irakabaho Jean Marie Vianney
Sadiki Moise
Habyarimana Charles

Bamwe mu bagize komite nshya y'ikipe ya Mukura
Bamwe mu bagize komite nshya y’ikipe ya Mukura
Emmanuel Ntakirutimana wari Umunyamabanga mukuru yatsinzwe amatora
Emmanuel Ntakirutimana wari Umunyamabanga mukuru yatsinzwe amatora
Sebarinda Frederick watorewe kuba Perezida w'abafana mu rwego rw'igihugu
Sebarinda Frederick watorewe kuba Perezida w’abafana mu rwego rw’igihugu
Abanyamuryango ba Mukura nyuma y'amatora
Abanyamuryango ba Mukura nyuma y’amatora

Nyuma yo gutorerwa kuyobora iyi kipe mu gihe kigera ku myaka ine,Olivier Nizeyimana yatangaje ko yishimiye kuba muri komite hyongereyemo amaraso mashya,akaba yumva bizabafasha kugera kuri byinshi

Yagize ati"Ni byiza kuba hiyongereyemo amaraso mashya,nitubihuza n’ubunanararibonye tumaze kugira mu myaka tumaze tuyobora,bizadufasha kwitwara neza ku buryo ikipe ya Mukura izagaruka mu makipe arwanira igikombe"

Nayandi Abraham yagarutse muri komite
Nayandi Abraham yagarutse muri komite

Abraham Nayandi nawe wigeze kuyobora ikipe ya Mukura VS mu myaka yashize,yatangaje ko atigeze ava mu ikipe ya Mukura,aho ubu agiye gukomeza kuyifasha kwitwara neza bishoboka,n’ubwo atahita yizeza abafana ko igiye guhita yegukana ibikombe

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

MUKURA TWAJE!!!!!!!!

Mugiraneza Vital yanditse ku itariki ya: 27-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka