Nyagatare FC yatsinzwe kimwe umutoza yikoma ubuyobozi

Ikipe ya Nyagatare FC yatsinzwe kimwe ku busa na Pepiniere, umutoza wayo yikoma ubuyobozi budatanga inkunga.

Ni igitego cyatsinzwe mu gice cya kabiri cy’umukino ku mupira w’umuterekano muri metero nka 35 uvuye ku izamu.

Umutoza wa Nyagatare FC wambaye ingofero arashinja ubuyobozi gutererana ikipe.
Umutoza wa Nyagatare FC wambaye ingofero arashinja ubuyobozi gutererana ikipe.

Aimable Sandro umutoza wa Nyagatare FC avuga ko batsinzwe batarushwa, ari amahirwe yabayeho gusa, yemeza ko yakabaye yatsinze umukino iyo abona uko akora imyitozo.

Abakinnyi ba Nyagatare FC banywaga amazi bavomye kuri robine.
Abakinnyi ba Nyagatare FC banywaga amazi bavomye kuri robine.

Ngo bakinishije abakinnyi bahuje mu mirenge ya Matimba, Rwempasha na Musheri.
Avuga ko umuryango uyobora ikipe ntako utagize ngo ikipe ikomeze gukina ariko inkunga y’abaturage ba Nyagatare yabuze ndetse n’ubuyobozi bwayitereranye.

Ati “ Ni uguhuza abakinnyi gusa, ntabwo baba hamwe kubera ubushobozi bucye. Cyakora turateganya kwegera akarere kuko umuyobozi ni mushya. Abafana baturi inyuma turizera gutsinda n’ubwo bikigoranye kwitoza hamwe.”

Ndungutse Jean Bosco umuyobozi w’ikipe ya Nyagatare FC utari ku mukino avuga ko ari Perezida w’agakingirizo, ngo uretse Perezida w’umuryango wa Nyagatare FC n’umutoza nibo bazi imikino ikipe izakina bonyine.

Abaturage bagerageje kwitabira.
Abaturage bagerageje kwitabira.

Kuba nta nkunga akarere n’abafana baha ikipe ngo byose byatewe n’ubushake bw’umuryango kuko bwivugiye ko bwishoboye budakeneye inkunga iyo ariyo yose.

Agira ati “ Karendari y’imikino sinyizi uretse umutoza na Bonny gusa, batubwiye ko bishoboye badakeneye inkunga. Urumva rero nkanjye Perezida w’icyitiriro ntacyo nakora uretse kwinumira.”

Abaturage ba Nyagatare ariko bo bafite ikizere cy’ikipe yabo kuko ngo uretse amahirwe macye ubundi batagatsinzwe.
Gutsindwa na Pepinier babigereka ku musifuzi ngo warangije umupira iminota itararangira.

Ibibazo bya Nyagatare FC byatangiye Championnat y’ikiciro cya kabiri ijya gutangira ahagaragaye lisiti 2 muri federasiyo y’umupira w’amaguru FERWAFA.
Byaje gukemuka ndetse akarere kemera gutanga inkunga ndetse igice cyayo cya mbere kiratangwa.

Ubwumvikane bucye hagati y’ubuyobozi bw’ikipe n’umuryango uyiyobora bwatumye inkunga y’akarere ihagarara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

we need ateam to perform,we shall give money to them, thax Mr.Bonny what you did.

dd yanditse ku itariki ya: 9-05-2016  →  Musubize

Akarere ka nyagatare , nigatange inkunga kemeye , ikipe yacu idasenyuka

uk yanditse ku itariki ya: 8-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka