Nta mwanya amarozi afite muri Siporo y’u Rwanda -Minisitiri Uwacu

Minisitiri wa Siporo n’umuco, Uwacu Julienne aratangaza ko atazigera aha umwanya amarozi ko ahubwo agiye gushyigikira Siporo ishingiye ku benegihugu.

Ibi yabitangaje ku wa mbere tariki ya 09/03/2015 mu muhango w’ihererekanyabubasha hagati ye na Minisitiri wa Siporo n’umuco ucyuye igihe Amb. Joseph Habineza.

Amb. Habineza ahereza ububasha Minisitiri Uwacu wamusimbuye.
Amb. Habineza ahereza ububasha Minisitiri Uwacu wamusimbuye.

Muri uyu muhango Amb. Joseph Habineza yashimiye Perezida wa Repubulika wamugiriye icyizere mu gihe kigera ku myaka irindwi, yizeza umusimbuye ko ubufasha azakenera azabumuha ndetse anamumenyesha ko asanze ikipe nziza kandi izamufasha kuzuza inshingano ze.

Ati “Ndashimira Perezida wa Repubulika ku cyizere yangiriye, nkaba nizeza Minisitiri unsimbuye ko agiye gukorana n’ikipe nziza kandi izamufasha kuzuza inshingano ze. Iyi ni Minisiteri ihura cyane n’amarangamutima y’abanyarwanda”.

Amb. Habineza yavuze ko MINISPOC ikora ku byiyumviro by'abanyarwanda.
Amb. Habineza yavuze ko MINISPOC ikora ku byiyumviro by’abanyarwanda.

Minisitiri Uwacu wasimbuye Amb. Habineza avuga ko abayobozi ba minisiteri runaka bahinduka ariko yo ubwayo itajya ihinduka, akaba agiye gukomereza kubyo uwamubanjirije yagezeho.

“Minisitiri ni umuntu ashobora kujyaho akanavaho ariko Minisiteri igahoraho. Ibyiza Amb Habineza yari yaratangije tugomba kubikomeza, haba kwitegura CHAN ndetse no gukomeza gushaka itiki izatwerekeza mu gikombe cy’afurika,” Minisitiri Uwacu.

Minisitiri Uwacu ngo ntazaha umwanya amarozi muri siporo nyarwanda.
Minisitiri Uwacu ngo ntazaha umwanya amarozi muri siporo nyarwanda.

Yakomeje agira ati “Tugomba kubaka umupira ushingiye ku banyarwanda, nta na rimwe tuzigera duha umwanya abakina umupira ushingiye ku mahirwe kandi sinumva ko umupira wajya kujya mu izamu amarozi akawukatisha”.

Minisitiri Uwacu yasabye ubufasha buri wese ubifitiye ubushobozi kugira ngo Siporo n’umuco nyarwanda bitere imbere, ndetse anatangaza ko abagabo n’abagore bose bisanga muri minisiteri ayoboye.

Minisitiri Uwacu na Amb. Joseph Habineza asimbuye bafata ifoto y'urwibutso n'abandi bayobozi banyuranye.
Minisitiri Uwacu na Amb. Joseph Habineza asimbuye bafata ifoto y’urwibutso n’abandi bayobozi banyuranye.

Nubwo atari inzobere mu mikino, Minisitiri Uwacu yizeza ko azatanga umusanzu mu kuyiteza imbere ndetse akazafatanya n’abandi bakozi ba Minisiteri n’abanyarwanda by’umwihariko gukomeza kubumbatira ibyiza byagezweho haba muri Siporo ndetse n’umuco.

Madamu Uwacu Julienne yagizwe Minisitiri wa Siporo n’umuco tariki ya 24/02/2015 asimbuye Amb. Joseph Habineza mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi.

Uko umuhango wagenze mu mafoto:

Amb. Joseph Habineza yijeje Minisitiri Uwacu ubufasha igihe cyose azaba abukeneye.
Amb. Joseph Habineza yijeje Minisitiri Uwacu ubufasha igihe cyose azaba abukeneye.
Amb. Habineza ashyira umukono ku nyandiko z'ihererekanyabubasha.
Amb. Habineza ashyira umukono ku nyandiko z’ihererekanyabubasha.
L-R:Minisitiri Uwacu na Amb. Joseph Habineza asimbuye.
L-R:Minisitiri Uwacu na Amb. Joseph Habineza asimbuye.
Minisitiri Uwacu aha ikaze abagore n'abagabo muri Minisiteri ayoboye.
Minisitiri Uwacu aha ikaze abagore n’abagabo muri Minisiteri ayoboye.
Bamwe mu bakozi ba MINISPOC n'ibigo biyishamikiyeho bitabiriye umuhango w'ihererekanyabubasha.
Bamwe mu bakozi ba MINISPOC n’ibigo biyishamikiyeho bitabiriye umuhango w’ihererekanyabubasha.

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

umurava atangiranye azawukomezanye maze iyi ministeri ikomeze gahunda zubaka igihugu irishe aho yari igeze

rugamba yanditse ku itariki ya: 9-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka