Niyonzima Olivier Sefu yahagaritswe mu Mavubi

Niyonzima Olivier Sefu ukinira ikipe y’igihugu "Amavubi" yahagaritswe mu Mavubi igihe kitazwi na Ferwafa, aho ashinjwa imyitwarire mibi

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA”, ryatangaje ko ryahagaritse Niyonzima Olivier Sefu kugeza igihe kitazwi, aho ashinjwa kugira imyitwarire idahwitse.

Kugeza ubu Ferwafa ntiyigeze itangaza izo mpamvu zidahwitse Niyonzima Olivier Sefu ashinjwa, gusa akaba ari we watsinze igitego rukumbi ku munsi w’ejo Amavubi yatsinze Kenya, aho batsinzwe ibitego 2-1.

Umunyamabanga mukuru w’umusigire Iraguha David yatangaje ko impamvu yatumye Niyonzima Olivier Sefu ari uko yataye ikipe akajya kunywa inzoga ndetse bakaba banamubuze kugeza ubu mbere y’uko ikipe igaruka mu Rwanda

Yagize ati "Umukinnyi witwa Niyonzima Olivier ubwo yajyaga mu kabari, abayobozi bamwegereye baramubuza arabyanga arabasuzugura, uwo mwanya yamaze aho byaje kurangira banamubuze"

Sefu ni we watsinze igitego kimwe Amavubi yatsinze Kenya
Sefu ni we watsinze igitego kimwe Amavubi yatsinze Kenya
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ntampamvu yogusuzugura nabe Arya agatebe yumve uko bimera abanze yitekerezeho

Sadikc yanditse ku itariki ya: 16-11-2021  →  Musubize

Nibyo Koko ibihano birakwiye kk yarimubutumwa bwakazi gusuzugura ndetse ugata ishingano ntibikwiriye. Amashusho yagaragaye yagaragaye ibibujijwe murwanda shisha. Kd nabandi bitwara nabi ntibikwiriye kugaruka mwikipe yigihugu kk sibo kamara. Barebe na captaine haruna. Nawe ahagarikwe kk so patriote guta ikipe kumunota wanyuma kd abeshye. Thx

Emmanuel gahamanyi yanditse ku itariki ya: 16-11-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka