Mukura yongeye gutsinda APR byongerera Police amahirwe yo gutwara igikombe

Nyuma yo gutsinda APR FC mu mukino ubanza wa shampiyona y’icyiciro cya mbere, Mukura VS yongeye gutsinda APR FC igitego kimwe ku busa mu mukino wo kwishyura wabereye ku kibuga cya Sitade Kamena tariki 02/05/2012.

Igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino cyatsinzwe na Harorimana Jean Damascene nyuma y’iminota 2 gusa umukino ugitangira. Harorimana, wanatsinze igitego cyabonetse mu mukino ubanza ubwo Mukura yatsindaga APR,yatsinze iki gitego nyuma y’akazi gakomeye kakozwe na Corneille, rutahizamu wa Mukura.

Nyuma yo gutakaza amanota 3 y’uyu munsi, amahirwe yo gutwara igikombe ku ikipe ya APR yagabanutse mu gihe ikipe ya Police FC ikomeje kwiyongerera amahirwe yo gutwara igikombe cya shampiyona bwa mbere kuva yabaho.
Nyuma y’uyu mukino, Ernest Brandts umutoza w’ikipe ya APR yatangaje ko ikibuga kibi aricyo cyatumye ikipe ya APR itakaza manota 3.

Umutoza wa Mukura,Okoko Godfroid yatangaje ko ubwitange bw’abakinnyi aribwo bwabahesheje amanota 3, ati “nta rindi banga riremereye abana bakinannye ubwitange banabishaka.”

Nyuma y’uyu mukino ikipe ya Mukura yagize amanota 42 ku mwanya wa gatatu, naho APR ifite 46 ikaba irusha inota 1 ikipe ya Police igifite umukino w’ikirarane igomba gukina n’Isonga FC.

Jacques Furaha

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka