Kuririmba indirimbo zubahiriza ibihugu mbere y’umukino ni ukuvanga politiki ?

Ubwo hazaba hakinwa umukino wa nyuma w’igikombe cy’umwami muri Espagne tariki 25/05/2012, Abafana ba Atletico Bilbao na FC Barcelona batangaje ko ubwo hazaba haririmbwa indirimbo yubahiriza igihugu bazavuza induru mu rwego rwo kongera gusaba ubwigenge bakomeje gusaba.

Aya makipe yombi akomoka mu ntara zisaba ubwigenge. Barcelone iba mu ntara ya Calagne na ho Bilbao ituruka muri Pays Basque. Ubuyobozi bw’umujyi wa Madrid aho uyu mukino uzabera basabye ko nta mufana ugomba kwinjira ku kibuga niba koko izi nduru zizavuzwa.

Imikino cyane cyane mpuzamahanga ubundi ibanzirizwa n’indirimbo zubahiriza ibihugu bigiye gukina. Abakinnyi n’abafana baririmba indirimbo z’ibihugu bereka abo bahanganye ko bakunda igihugu cyabo, bakirata ubutwari kandi ko biteguye kucyitangira.

Abo muri Amerika y'Amajyepfo banashyira ikiganza ku mutima mu rwego rwo kwerekana urukundo bafitiye igihugu.
Abo muri Amerika y’Amajyepfo banashyira ikiganza ku mutima mu rwego rwo kwerekana urukundo bafitiye igihugu.

Ndirimbo zatangiye kuririmbwa nyuma y’intambara ya kabiri y’isi ku bihugu byo muri Amerika y’Amajyaruguru berekana umuco wabo wo gukunda igihugu ; nk’uko bitangazwa na Radio Canada.

Prezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru i Burayi (UEFA), Michel Platini abuga ko indirimbo y’igihugu ari amateka y’igihugu. Ati « iyo ikipe y’igihugu ikina baba bakinira igihugu.»

Abanyamexique bo barenzaho no gushyira ikiganza cy’ukuboko kw’indyo ku mutima mu gushimangira urukundo bafitiye igihugu. Nyamara ariko hari ibihugu usanga abakinnyi babyo bataririmba z’ibihugu byabo.

Urugero ni nko mu Bufaransa aho indirimbo y’igihugu, La Marseillaise, iririmbwa n’abakinnyi mbarwa ndetse no mu Bwongereza ngo Wayne Rooney ntazi kandi atajya aririmba indirimbo y’u Bwongereza (God saves the queen) ; nk’uko byanditswe na Daily Mail muri 2008.

Mu Bufaransa ngo ni abakinnyi bacye baririmba La Marseillaise kandi bayigishwa iyo binjiye mu ikipe.
Mu Bufaransa ngo ni abakinnyi bacye baririmba La Marseillaise kandi bayigishwa iyo binjiye mu ikipe.

Mu Bufransa, tariki 14/10/2008 ku mukino wa gicuti na Tunisia,ubwo La Marseillaise yaririmbagwa humvikanye induru n’amafirimbi. Nyuma y’uyu mukino mu nama yarimo uwahoze ari Perezida Nicolas Sarkozy, Minisitiri w’imikino n’umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru (FFF) bemeje ko nihongera kumvikana ifirimbi mu ndirimbo y’igihugu umukino uzahagarikwa maze abayobozi bagahita basohoka muri sitade.

Uwari Minisitiri w’Intebe, François Fillon, we ngo uretse guhagarika umukino n’abavugije induru bazakurikiranwa n’amategeko kandi ntibazongere kwinjira kuri sitade ukundi. Umuyobozi wa FFF, Jean Pierre Escalettes, yagize ati «niba bavanze urusaku n’indirimbo y’igihugu imikino ntizagera ku ntego yo kunga no guhuza abantu».

Michel Platini, Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru i Burayi (UEFA) ndetse yigeze no kuba kapiteni w’ikipe y’u Bufransa (les Bleus) yatangarije ikinyamakuru Le Monde ko ibi byabaye atari ugutuka no kwanga u Bufransa. Ati « ibyabaye byari ukwereka Tunisia ko bifuza kuyitsinda, ndahamya ko aba bafana bazaririmba La Marseillaise mu gikombe cy’isi n’icy’u Burayi.»

Mbere yo gukinira u Bufransa umukinnyi yigishwa La Marseillaise. Platini yemeza ko igihe cyose yamaze mu ikipe y’igihugu atigeze aririmba La Mareillaise kuko ari indirimbo y’intambara kandi ruhago ari umukino atari imirwano. Ati « amagambo iyigize ndayakunda ariko ntaho ahuriye n’imikino».

Akenshi abafana ntacyo biba bibabwiye, baba baje kwirebera umupira gusa.
Akenshi abafana ntacyo biba bibabwiye, baba baje kwirebera umupira gusa.

Zimwe mu ngero aho abafana bavugije induru baririmba indirimbo y’igihugu :

Imikino ihuza u Bufransa na Algeria,Tunisia na Maroc induru zirumvikana kubera impamvu za politiki n’amateka y’ ubukoloni u Bufransa bwagize kuri ibi bihugu byo mu majyaruguru y’Afrika.

Tariki 08/09/2007 ku kibuga San Siro, abafana bo mu Butariyani (Tifos) bahaye induru umunwa ubwo La marseillais yaririmbagwa. Aba Tifos bibukaga umutwe Zidane yateye Materazzi ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi mu 2006.

Mu 2005 imbere ya Sepp Blatter, Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) ku mukino wahuje u Busuwisi na Turkiya indirimbo zombi zibasiwe n’induru y’abafana. Uyu muyobozi yatangaje ko indirimbo z’ibihugu zicibwa ku kibuga bukeye yisubiraho ati « ahubwo hazigishwa abafana imyitwarire ikwiye haririmbwa izi ndirimbo.»

Si mu mikino mpuzamahanga gusa, kuya 11/05/ 2002 ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’U Bufaransa wahuje Bastia na Lorient byarabaye maze uwari Perezida, Jacques Chirac, ahita asohoka muri sitade.

Platitni avuga ko no mu gihe cyabo, La Marseillaise yavugirizwaga induru nyamara abanyapolitiki nta mwanya babihaga. Ati « ubu barashaka imyanya mu mikino, kugena uko imikino ikinwa ariko ntibizashoboka. None se niba igihugu cyakiniye hanze bagasifura indirimbo y’igihugu umukino uzahagarikwa na nde » ?

Rooney we ngo ntazi indirimbo yubahiriza igihugu y'u Bwongereza.
Rooney we ngo ntazi indirimbo yubahiriza igihugu y’u Bwongereza.

Nubwo abayobozi benshi bavuga ko bazasaba imikino guhagarikwa igihe humvikanye urusaku mu ndirimbo y’igihugu, mu Bwongereza ku mukino wa nyuma wa Carling Cup wahuje Liverpool yo mu Bwongereza na Cardiff yo muri Wales tariki 23/2/2012, God Saves the Queen ntiyaririmbwe birinda ko abafana bavuza induru kuko muri Wales bo baririmba Land of my Fathers.

Byari ku nshuro ya mbere ikipe yo mu birwa bigize United Kingdom ihura n’iyo mu Bwongereza ku mukino wa nyuma wa Carling Cup.

Mu mategeko mpuzamahanga ya FIFA yemeza ko umukino uhagarikwa impamvu yo kuvuza induru igihe baririmba indirimbo zubahiriza ibihugu ntayo irimo.
Ndetse uretse umusifuzi wo hagati nta wundi wemerewe guhagarika umukino.

Ubusanzwe FIFA ntiyemera ko abanyapolitiki bivanga muri ruhago kuko igihugu gihita gihanwa. Nigeria, Kenya ni urugero rw’ibihugu byahagaritswe na FIFA ariko nyuma bikongera kuza gukomorerwa.

Ese kuba umukinnyi bataririmba indirimbo yubahiriza igihugu nta rukundo baba bafitiye igihugu ? None se amabendera aba ku myenda y’abakinnyi akurweho ?
Indirimbo zubahiriza ibihugu zikwiye kuririmbwa ku kibuga? Ni ukwivanga kwa politiki mu mikino se?

Thierry Tity Kayishema

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka