Kazungu Claver ntakiri umuvugizi wa APR FC

Kazungu Claver wari umaze imyaka itanu ari umuvugizi w’ikipe y’Ingabo z’igihugu, APR FC, ntakiri umuvugizi wayo.

Kazungu Claver
Kazungu Claver

Nk’uko Kazungu Claver yabyitangarije, yavuze ko yamaze gutandukana na APR FC guhera kuri uwa Mbere tariki ya 18 Nyakanga 2021.

Yabitangarije mu kiganiro ‘Urukiko’ gitambuka kuri Radio 10, aho yemeje ko mu myaka itanu yari amaze ari umuvugizi wa APR FC abyishimira.

Yagize ati "Impamvu natinze ni akanama nabanjemo, guhera ubu sinkiri umuvugizi wa APR FC kandi na byo nabishimiye kuko natangiye bavuga ngo sinzamara n’umwaka umwe ndi umuvugizi wa w’iyo kipe".

Yavuze ko gutandukana na APR FC nta ruhare yabigizemo, ahubwo ubuyobozi bw’ikipe ari bwo bwifuje kutamwongerera amasezerano.

Yavuze ko n’ubundi yari yahawe ako kazi atagaharaniye ahubwo ari ikizere ubuyobozi bwamugiriye.

Ubuyobozi bwa APR FC bwatangaje ko impamvu butamwongereye amasezerano byatewe n’amavugururwa yakozwe, aho umwanya w’ubuvugizi washyizwe mu biro bya Visi Perezida w’iyo kipe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

kazu warukenewe APR ikeye kazungu

hakizimana emmy yanditse ku itariki ya: 20-07-2021  →  Musubize

Nubundi uretse guhembwa nta burenganzira yari afite bwo kugira icyo atangaza.

MUSHINDI Methode yanditse ku itariki ya: 20-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka